Imibare ya Prime Insurance ya 2024 igaragaza ko amafaranga yose binjije aturuka kuri serivisi batanga yiyongereyeho 18,3% kuko yavuye kuri miliyari 19,6 Frw mu 2023 agera kuri miliyari 22,3 Frw mu 2024.
Mbere yo kwishyura umusoro, iki kigo cyinjije inyungu ya miliyari 6,2 Frw mu 2024, cyishyura umusoro ugera kuri miliyari 1,8 Frw, bituma uruhare rwacyo mu iterambere ry’u Rwanda rurushaho kwiyongera.
Itangazo rya Prime Insurance Ltd rigaragaza ko ari intambwe ikomeye bateye kuko ibigo byose bitanga ubwishingizi byinjije inyungu ya miliyari 15 Frw nyuma yo kwishyura imisoro mu 2024.
Prime Insurance kandi yishyuye miliyari 6 Frw ku bintu by’abashinganishije ibyabo bigahura n’ibibazo, bigaragaza imbaraga ikigo gishyira mu kubahiriza amasezerano na gahunda y’ibyo gikora.
Ubuyobozi bw’iki kigo bugaragaza ko mu myaka itatu kimaze gitangiye gutanga ubwishingizi bw’ubuvuzi, bamaze kugera ku mwanya wa kane mu kugira abakiliya benshi bagura iyi serivise.
Ku rundi ruhande, Inama y’Ubutegetsi ya Prime Insurance Ltd yemeje ko abanyamigabane bazagabanywa urwunguko ku migabane [dividend] rungana na miliyoni 500 Frw muri rusange, nyuma y’uko mu 2023, urwo rwunguko ku migabane rutari rwatanzwe.
Umutungo rusange w’iki kigo wiyongereyeho miliyari 8 Frw mu mwaka umwe, uva kuri miliyari 30 Frw mu 2023, ugera kuri miliyari 38 Frw mu 2024.
Prime Insurance igaragaza ko izakomeza gushyira imbaraga mu gutanga serivise zinoze mu bwishingizi bwose iyanga ariko ubw’ubuvuzi bukongererwa imbaraga kurushaho.
Kanda hano ubone inyandiko irambuye ku bucuruzi bwa Prime Insurance.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!