00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ya Prime Insurance Ltd yarenze miliyari 4,4 Frw mu 2024

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 April 2025 saa 02:36
Yasuwe :

Inyungu y’ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi, Prime Insurance Ltd, yageze kuri miliyari 4,4 Frw mu 2024 nyuma yo kwishyura umusoro, ivuye kuri miliyari 2,9 Frw cyabonye mu 2023 bituma iki kigo kijya ku isonga mu kwinjiza inyungu nyinshi mu bidatanga ubwishingizi bw’ubuzima.

Imibare ya Prime Insurance ya 2024 igaragaza ko amafaranga yose binjije aturuka kuri serivisi batanga yiyongereyeho 18,3% kuko yavuye kuri miliyari 19,6 Frw mu 2023 agera kuri miliyari 22,3 Frw mu 2024.

Mbere yo kwishyura umusoro, iki kigo cyinjije inyungu ya miliyari 6,2 Frw mu 2024, cyishyura umusoro ugera kuri miliyari 1,8 Frw, bituma uruhare rwacyo mu iterambere ry’u Rwanda rurushaho kwiyongera.

Itangazo rya Prime Insurance Ltd rigaragaza ko ari intambwe ikomeye bateye kuko ibigo byose bitanga ubwishingizi byinjije inyungu ya miliyari 15 Frw nyuma yo kwishyura imisoro mu 2024.

Prime Insurance kandi yishyuye miliyari 6 Frw ku bintu by’abashinganishije ibyabo bigahura n’ibibazo, bigaragaza imbaraga ikigo gishyira mu kubahiriza amasezerano na gahunda y’ibyo gikora.

Ubuyobozi bw’iki kigo bugaragaza ko mu myaka itatu kimaze gitangiye gutanga ubwishingizi bw’ubuvuzi, bamaze kugera ku mwanya wa kane mu kugira abakiliya benshi bagura iyi serivise.

Ku rundi ruhande, Inama y’Ubutegetsi ya Prime Insurance Ltd yemeje ko abanyamigabane bazagabanywa urwunguko ku migabane [dividend] rungana na miliyoni 500 Frw muri rusange, nyuma y’uko mu 2023, urwo rwunguko ku migabane rutari rwatanzwe.

Umutungo rusange w’iki kigo wiyongereyeho miliyari 8 Frw mu mwaka umwe, uva kuri miliyari 30 Frw mu 2023, ugera kuri miliyari 38 Frw mu 2024.

Prime Insurance igaragaza ko izakomeza gushyira imbaraga mu gutanga serivise zinoze mu bwishingizi bwose iyanga ariko ubw’ubuvuzi bukongererwa imbaraga kurushaho.

Kanda hano ubone inyandiko irambuye ku bucuruzi bwa Prime Insurance.

Inyungu ya Prime Insurance Ltd yarenze miliyari 4,4 Frw mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .