Mbere yo kwishyura umusoro, iyi banki yungutse 43,1 Frw mu 2024, izamuka ryatewe n’ibikorwa by’iyi banki birimo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no kwegera abakiliya.
Iyi nyungu yagizwemo uruhare n’izamuka ry’inyungu yakwa ku nguzanyo iyi banki itanga, yazamutseho 23%, ikagera kuri miliyari 80,3 Frw.
Hagati aho, amafaranga abitswa n’abakiliya nayo yazamutseho 13% agera kuri miliyari 757,1 Frw. Ibi kandi byajyanye n’izamuka rya 8% ku nguzanyo iyi banki itanga, zageze kuri miliyari 620,6 Frw, ibigaragaza uruhare rw’iyi banki mu iterambere ry’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko iyi banki yagize inyungu ishimishije bitewe no kongera imbaraga mu mikoranire n’ibigo bito n’ibiciriritse.
Ati “Inyungu twagize ishimangira urwego duriho ku isoko. Inyungu ya mbere y’umusoro yageze kuri miliyari 43,1 Frw, ibigaragaza izamuka rishimishije mu bucuruzi bwacu. Iri zamuka ryagizwemo uruhare n’izamuka rya 23% yaturutse ku nyungu yakwa ku nguzanyo, izamuka ry’inguzanyo dutanga mu bigo bito n’ibiciriritse ndetse n’ishoramari twakoze.”
Yashimangiye ko uyu mwaka, iyi banki yashyize imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga, gukorana n’ibigo bito n’ibiciriritse ndetse no kongera imbaraga muri gahunda yo gutera inkunga imishinga y’iterambere rirambye, itangiza ibidukikije.
Ati “Twishimiye ahazaza kandi dufite intego yo gutanga serivisi gukorana neza n’abakiliya bacu, abanyamigabane ndetse n’umuryango mugari dukorera.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, George Rubagumya, yavuze ko abanyamigabane bazagabana 13,7% by’inyungu iyi banki yinjije, nyuma yo kwishyura imisoro.
Ati “Umusaruro ushimishije twagize watumye Inama y’Ubutegetsi isaba ko amafaranga yishyurwa inyungu ku migabane.”
Ni ubwa mbere iyi banki igiye kwishyura imigabane ku banyamigabane bayo, aho izakoresha 13.7% by’inyungu bya miliyari 29,7 Frw iyi banki yungutse nyuma y’umusoro.
Ku rundi ruhande, umutungo rusange umaze kugera ku gaciro ka miliyari 971,8 Frw.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!