00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rwa Kinazi rwamurikiye abitabiriye CHOGM ifu y’imyumbati

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 June 2022 saa 05:19
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bigize Commonwealth (CHOGM), byabaye amahirwe akomeye ku bigo bitandukanye birimo kumurika ibyo bikora.

Mu barimo kumurika ibikorwa byabo muri BK Arena harimo Uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu ikomoka ku myumbati, Kinazi Cassava Plant Ltd.

Ku rundi ruhande, ikigo Carl Group gikora imigati n’ibindi biribwa mu bikomoka ku buhinzi aho kuba ifarini - harimo ibyo rukora mu ifu ya Kinazi - cyamuritse ibyo gikora mu Imbuga City Walk, agace katanyuramo n’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi no kugeza ibicuruzwa ku isoko mu ruganda rwa Kinazi, Nkurikiyumukiza Yvon, yavuze ko bitabiriye iri murikabikorwa rijyanye CHOGM, kugira ngo bereke abitabiriye iyi nama ibikorerwa mu Rwanda.

Yakomeje ati "Turifuza kugira abafatanyabikorwa hirya no hino ku isi mu baje muri iyi nama, kandi tukabagira mu rwego rwagutse nk’abakiriya banini, tukaba twagirana imikoranire natwe bikadufasha kugurisha byinshi mu mahanga."

"Tukaba twakongera ibicuruzwa biva mu gihugu cyacu bijya mu mahanga, aribyo bituma twinjiza amadovize kandi bikazana amafaranga menshi."

Kinazi Cassava Plant Ltd iri kwerekana amafu yayo ashobora gusongwamo ubugari, akaba yanasimbura cyangwa akunganira ifarini isigaye ihenze ku isoko.

Nkurikiyumukiza yasabye Abanyarwanda gukoresha ifu ya Kinazi yunganira ifarini, ntibahangayikishwe no kuba itarimo kuboneka ku isoko.

Ati "Abantu bishyizemo ko Kinazi ikora ifu y’ubugari, nta kindi cyavamo. Ariko mu bushakashatsi twakoze byagaragaye ko hari ibindi bishobora kuvamo, ari nabyo dushishikariza abantu kuyoboka."

Yasabye abantu guhindura imyumvire ku buryo nko mu migati n’ibindi biva mu ifarini bakwifashishamo n’ifu ya Kinazi.

Yakomeje ati "Turi kugenda dushyiramo imbaraga mu kugira ngo tubyumvishe abantu tubereka uko bikorwa, ubu turi gukora igitabo cyerekana uko umuntu ashobora kubona ibintu byose biva mu ifarini yunganiwe n’ifu ya kinazi, kugira ngo abantu babashe kubimenya ndetse no kubikoresha."

Umuyobozi mukuru wa Carl Group ifitanye imikoranire na Kinazi Cassava Plant, Umugiraneza Regis, yavuze ko abantu bakwiye kumva ko ifu ishobora gusimbura ifarini, bakayikoresha batarindiriye ifarini gusa.

Kinazi Cassava Plant imaze kwamamara mu gukora ifu iva ku myumbati yamaze kwigarurira isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga.

Uruganda rwa Kinazi rwifuza kugeza no mu mahanga ifu y'imyumbati
Ifu ya Kinazi ishobora kunganira cyangwa gusimbura Ifarini y'Ingano
Bimwe mu bikorwa n'uruganda Carl Group rwifashishije ifu ya Kinazi
Abakozi b'Uruganda rwa Kinazi biteguye kwakirana yombi ababagana
Uruganda rwa Kinazi rwamurikiye abitabiriye CHOGM ibyo rukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .