Inyungu u Rwanda rwiteze nyuma y’ikurwaho ry’amafaranga ya viza ku bashaka kurwinjiramo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mutarama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko u Rwanda ruteganya gukuraho amafaranga atangwa n’abakeneye visa zo kurwinjiramo baturuka mu bihugu bigize imiryango ya Commonwealth, Afurika Yunze Ubumwe n’uw’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie, mu rwego rwo kurushaho kwagura amarembo y’igihugu.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku wa 21 Mutarama 2020 ubwo yari muri King’s College i London aho yitabiriye inama ku ishoramari yahuje u Bwongereza na Afurika.

Uwifuza gusura u Rwanda bimusaba hafi ibihumbi 50 Frw ngo abone Viza. U Rwanda rutangaza ko ikurwaho ry’amafaranga ya viza ku bashaka kurwinjiramo hari inyungu nini bizazana.

Ibi bishingiye ku cyemezo cyo korohereza abifuza kuza mu Rwanda bahabwa Viza bahageze cyatumye abarusura biyongeraho abarenga miliyoni imwe.

Gukuraho ikiguzi cya Viza ku bihugu by’imwe mu miryango u Rwanda rurimo bishobora kugaragara ko harimo igihombo kuko iki cyemezo kireba nibura ½ cy’abasura u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Akamanzi Clare, yabwiye RBA ko amafaranga yavaga mu kiguzi cya Viza utakigereranya n’inyungu igihugu cyateganyaga gifata uyu mwanzuro.

Yagize ati ‘‘Amafaranga tubona muri Viza ni miliyari 4 Frw, ni amafaranga make cyane. Nidukuraho Viza kuri abo baturage ba AU, Commonwealth n’abo mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa tuzatakaza amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z’amadorali, ariko umuntu umwe uza mu Rwanda yishyura amadorali 50 kugira ngo abone Viza natishyura akaza mu Rwanda agakoresha nibura amadorali 300 kandi nta muntu uza umunsi umwe ngo agende nibura amara iminsi itatu.’’

Ikurwaho rya Viza kandi rinajyanye n’imyiteguro y’Inama ya 26 ya Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM) iteganyijwe kubera mu Rwanda ku wa 22-27 Kamena 2020.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yakiraga abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ku wa 29 Mutarama 2020, yavuze ko ibyo gukuraho ikiguzi cya Viza bidahagarariye kuri iyi miryango itatu gusa.

Yagize ati ‘‘Tugamije kurushaho korohereza uwifuza kugenderera u Rwanda, dukuriraho ikiguzi cya Viza abaturage bo mu Muryango Afurika Yunze Ubumwe, Commonwealth n’Umuryango wa OIF. Turateganya no gukuriraho iki kiguzi n’abaturuka muri bimwe mu bihugu bitari muri iyi miryango, rero ntimugire ikibazo. Turifuza ko abadusura bakomeza kwiyongera, nari ngiye kuvuga ko tutifuza amafaranga, ariko oya turayashaka, icyo dukuraho n’ikiguzi cya Viza gusa, andi asigaye turayakeneye.’’

Inkuru y’ikurwaho ry’ikiguzi cya viza yakiriwe neza n’abanyamabanga bavuga ko ari icyemezo gikwiye kubera ibindi bihugu isomo mu kwagura ubuhahirane.

Margret wo mu Bufaransa yagize ati ‘‘Ni igitekerezo cyiza, kizanafasha benshi mu bakerarugendo bakiri bato usanga nta bushobozi buhagije bafite kandi wenda bifuzaga kuza mu bikorwa by’ubukorerabushake, cyangwa mu karuhuko gato. Ndateganya kongera igihe nzamara hano kuko narahakunze cyane, ni heza, haratoshye, haratekanye kandi hari isuku.’’

Ahmed wo mu Misiri we yagize ati ‘‘Ni ikimenyetso cyiza gitanga ikaze mu gihugu ko amarembo akinguye ku Banyafurika bose n’abandi.Twe twifuza ko n’ibindi bihugu byabyoroshya bigakuraho ikiguzi cya Viza tukisanzura aho dushaka hose tukagerayo.’’

Mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwasuwe n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 mu gihe iyi mibare yageze kuri miliyoni n’ibihumbi 600 mu 2019.

Icyemezo cyo gukuraho viza ku basura u Rwanda cyitezweho inyungu ifatika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza