Inyungu u Rwanda rwiteze mu Nama y’Ihuriro ry’Abahinzi ba Kawa rugiye kwakira

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko hari byinshi abahinzi ba kawa b’Abanyarwanda bazungukira mu Nama y’Ihuriro ry’Abahinzi bayo ku Isi birimo ubunararibonye bwo kwirinda ibibazo bikibabangamiye.

U Rwanda ruzakira inama ya gatatu y’Ihuriro ry’Abahinzi ba Kawa ku Isi hagati ya tariki 14-15 Nyakanga 2021. Izaganirirwamo ibibazo bibangamiye izamuka ry’umusaruro wa kawa.

Izahuriza hamwe abagera ku 1,500 bazaturuka mu bihugu 40 bihinga kawa. Yanatumiwemo abayobozi b’inganda, abahanga mu by’ubukungu n’abasesenguzi hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo abahinzi ba kawa bahura nabyo.

Ku ruhande rw’abahinzi ngo uzaba umwanya mwiza wo kuvoma ubumenyi ba bazaturuka mu bihugu byateye imbere muri ubwo buhinzi n’impuguke zizayitabira.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abahinzi ba Kawa (RWASHOSCCO), Karekezi Angelique, yavuze ko urwego rwabo rugifite ikibazo cy’igiciro gito n’imihindagurikire y’ikirere bigira ingaruka ku bahinzi.

Ati “Nubwo ibiciro byiyongereye ugereranyije n’imyaka yashize, abahinzi ba kawa baracyabona igiciro kidakwiye. Ikindi kibazo ni imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka ku bwiza n’ubwinshi bw’umusaruro.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Guverinoma yongeye igiciro umuhinzi agurirwaho kawa kiva ku mafaranga 190 Frw agera kuri 216 Frw ku Kilo. Gusa ngo nayo aracyari make kuko ku isoko mpuzamahanga kiri hagati y’amadolari abiri n’atanu angana n’ari hagati ya 1,887 Frw na 4,719 Frw.

Karekezi yavuze ko iyo nama bazayigiramo uburyo bwo kuva mu bibazo barimo. Kuva iyo nama itangijwe mu 2017, imaze kubera muri Colombia na Brazil.

Umuyobozi ushinzwe guteza Imbere Ibihingwa Ngengabukungu (NAEB), Nkurunziza Issa, avuga ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyo nama ari umwanya rufite mu buhinzi bwa kawa.

Ku nyungu u Rwanda ruzayikuramo avuga ko harimo no gusangira ubumenyi ku bazayitabira.

Yakomeje ati “Kubera ko iki ari igikorwa mpuzamahanga, abahinzi b’Abanyarwanda bazagira amahirwe yo kuganira n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi basangire ubunararibonye.”

Mu bihembo u Rwanda rumaze kubona, mu 2018, rwabonye igihembo cya kawa ifite uburyohe bwihariye cyemejwe n’abasogongezi kabuhariwe “Best of the Best” n’icyahawe kawa yaryoheye abakiliya kurusha izindi “Coffee Lover’s Choice” byombi byegukanywe n’ikawa itunganyirizwa kuri sitasiyo ya kawa ya Ngororero.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 21,000 za kawa muri toni 69,000 zahinzwe muri uwo mwaka.

Muri uwo mwaka warangiye muri Kamena, igihugu giteganya gukuramo miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika mu yoherejwe mu mahanga.

Mu biteza imbere kawa yoherezwa mu mahanga harimo eWTP (electronic World Trade Platform). Mu Ukwakira 2018 nibwo u Rwanda na Alibaba Group byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Ubwoko butandukanye bwa kawa ihingwa mu Rwanda buboneka kuri urwo rubuga. Alibaba ifasha mu guhuza abacuruzi n’abaguzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Irateganya kwagukira no mu bindi bihugu bya Afurika aho izasanga isoko rusange rizahuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyari 1.2 n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa tiliyari $2.5.

Inama Mpuzamahanga y'Abahinzi ba Kawa Abanyarwanda bazayigiraho uburyo bwo guteza imbere ubuhinzi bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza