00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu u Rwanda rwiteze mu kwakira ishami ry’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ibijyanye n’inkingo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 September 2024 saa 06:55
Yasuwe :

Mu minsi ishize Minisiteri y’Ubuzima n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’Inkingo [International Vaccine Institute: IVI], byashize umukono ku masezerano agamije gutangiza Ishami ry’icyo kigo rishinzwe Afurika, rikagira icyicaro mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi, Igenzura, n’Isesengura ry’inkingo muri IVI, Anh Wartel, yavuze ko hari gahunda yo gushyira iki cyicaro i Kigali hakaba n’ikindi kizashyirwa muri Kenya, ahazajya hakurikiranirwa ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya IVI no kubaka ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye ku Mugabane.

Iyi ni indi gahunda ishimangira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere urwego rw’inkingo nyuma y’aho mu 2022 mu Cyanya Cyahariwe Inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo hatangijwe imirimo yo kubaka Uruganda rukora inkingo rwa BioNtech, biteganyijwe ko mu 2025 inkingo za mbere zizatangira kujya ku isoko.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Nzeri 2024, ubwo hatangizwaga amahugurwa ategurwa na IVI yibanda ku ngingo zinyuranye zirimo ubushakashatsi ku nkingo, uko zitunganywa n’uko zikwirakwizwa mu baturage, Anh Wartel, yagaragaje ko bitarenze uyu mwaka wa 2024 ibikorwa by’iri shami bizaba byatangiye mu Rwanda.

Yagize ati “Turi gukorana bya hafi na Leta y’u Rwanda, minisiteri zitandukanye, cyane cyane Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo badufashe gushyiraho iri shami. Duhora mu biganiro n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda, twizeye ko tuzabasha gufungura iri shami mbere y’uko umwaka urangira.”

U Rwanda rufitemo izihe nyungu?

Anh Wartel yavuze ko icyo baharanira ari ugufasha cyane ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere guha ingufu urwego rw’ubushakashatsi bwerekeye inkingo no gutanga amahugurwa mu bijyanye no gukora inkingo ndetse no guhugura abakozi mu nzego zinyuranye.

Yavuze ko ari amahirwe kuba mu Rwanda hari kubakwa uruganda rukora inkingo rwa BionTech.

Ati “Iri shami rizaba ari igicumbi cy’amahugurwa muri Afurika. Tuzatanga umusanzu wacu muri gahunda yo guhugura abakozi. Iyo ufite inganda ukenera abakozi bari ku rwego rushyitse. Bakeneye kuba bafite ubumenyi bakanahugurwa ku ngingo zinyuranye zihariye zirimo izirebana n’inkingo n’uburyo zikorwa no gukingira.”

“Ibyo ni byo tumaze imyaka 27 dukora muri Koreya y’Epfo ni na byo turi gukora mu Burayi.”

IVI ni Umuryango udaharanira inyungu ugamije gukora ubuvugizi kugira ngo inkingo ziboneke kandi zigere kuri bose, binyuze mu bufatanye n’ibigo by’ubushakashatsi, za Guverinoma n’inganda zikora imiti n’inkingo.

Uyu muryango ugira uruhare mu ikorwa ry’inkingo nshya, igerageza no kuzikwirakwiza hirya no hino ku Isi. Icyicaro cy’uyu muryango washinzwe mu 1998, giherereye i Seoul muri Koreya y’Epfo.

Ni amahirwe kuri Kaminuza y’u Rwanda

Kaminuza y’u Rwanda ni umufatanyabikorwa wa IVI hashingiye ku masezerano izi mpande zombi zifitanye yashyizweho umukono mu 2023, akubiyemo ibizakorwa mu kongera ubushobozi mu bijyanye no gukora, kugenzura, kugerageza no gukoresha neza inkingo. N’aya mahugurwa ari kubera i Kigali yateguwe n’impande zombi.

Ni ku nshuro ya mbere aya mahugurwa abereye muri Afurika nyuma y’imyaka 22 ishize atangiye gutangwa. Yanabaye hifashishijwe iya kure kuko hari abari baherereye i Seoul muri Koreya y’Epfo n’abandi bari bari muri Murwa Mukuru wa Suède, Stockholm.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Ubuyobozi, Dr. Ndikumana Raymond, yavuze ko ishami rireberera ibikorwa bya IVI muri Afurika nirizanwa mu Rwanda, bizatera ingabo mu bitugu ibikorwa by’Ikigo cy’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gifasha mu bijyanye n’inkingo, ikingira no gukwirakwiza inkingo, EAC RCE-VIHSCM, kiri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati “Mu gihugu hari gahunda nyinshi zo guteza imbere urwego rw’inkingo na gahunda zo kubaka inganda nk’urwa BionTech, ubu bumenyi turabukeneye kuko buzafasha abanyeshuri bo mu kigo cy’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gifasha mu bijyanye n’inkingo, ikingira no gukwirakwiza inkingo.”

Bivuze ko Kaminuza y’u Rwanda izajya ikorana bya hafi na IVI mu gutegura abanyeshuri no kubongerera ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo bikajyana no guhugurwa ku ngingo zitandukanye zireba inkingo.

Dr Nyandwi Jean Baptiste ushinzwe amahugurwa muri EAC RCE-VIHSCM, yavuze ko muri Kaminuza y’u Rwanda hagiye gutangizwa amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ajyanye n’ubumenyi mu by’inkingo [Masters of Vaccinology].

Ati “Igeze mu bikorwa bya nyuma byo kugira ngo yemezwe, mu gihe cya vuba turaza kuyitangiza. Abanyeshuri bazajya biga imyaka ibiri.”

“Kuba iri shami rigiye kuza mu Rwanda ni inyungu kuri Kaminuza kuko turi gukoresha imbaraga dufatanyije na IVI kugira ngo Afurika yihaze mu gukora inkingo no kuzibona. Icyo gihe rero hakenewe abantu babizi.”

“Iri shami rizaba rikora ibintu byinshi birimo ibikorwa by’ubushakashatsi, ubuvumbuzi, kwigisha kandi rero iyo hajemo ibyo, kaminuza ni yo iza imbere kuko ishinzwe kwigisha n’ubushakashatsi. Ntabwo baza ngo bakore bonyine.”

Aya masomo ya ‘Masters of Vaccinology’ azatangirana n’abanyeshuri 30 bazaba bavuye mu bihugu umunani bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Afurika yiyemeje guteza imbere ubushakashatsi no gutanga ubumenyi mu rwego rw’ubuzima, ku buryo mu 2040 yihaye intego yo kuba ifite abantu bazobereye mu by’inkingo bagera ku 12,500.

Mu gufatanya kugera kuri iyi ntego, UR ibinyujije muri EAC RCE-VIHSCM imaze gutanga amasomo y’igihe gito ku barenga 1400 ku bijyane n’uruhererekane rw’inkingo ku bantu bo muri EAC basanzwe bari muri uru rwego.

Kugeza ubu hamaze gutangwa amasomo yo mu bwoko butanu yose ateza imbere itangwa ry’inkingo.

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ibikorwa by'Ishami ry’ikigo cya IVI rishinzwe Afurika
Aya mahugurwa yabaye hifashishijwe iya kure kuko hari abari baherereye i Seoul muri Koreya y’Epfo n’abandi bari bari muri Murwa Mukuru wa Suède, Stockholm
Ni ku nshuro ya mbere aya mahugurwa abereye muri Afurika nyuma y’imyaka 22 ishize atangiye gutangwa
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda Wungirije ushinzwe Igenamigambi n'Ubuyobozi, Dr. Ndikumana Raymond, yavuze ko imirimo y'iri shami nitangira bizaba ari amahirwe kuri UR
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi, Igenzura, n’Isesengura ry’inkingo muri IVI, Anh Wartel, yagaragaje ko bitarenze 2024 ibikorwa by’ishami rya IVI rishinzwe Afurika bizaba byatangiye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .