Inyungu u Rwanda rumaze gukura mu masezerano na PSG

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’umwaka ushize, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko u Rwanda rwatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St Germain yo mu Bufaransa, buzamara imyaka itatu, bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Icyo gihe RDB yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikirana PSG n’isi muri rusange, kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco ndetse n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo bya ’Made in Rwanda.’

Ubu bufatanye kandi buzarushaho gufungurira amarembo abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi, ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangazwaga uko umuhango wo Kwita Izina uzaba uyu mwaka, Umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza, yatangaje ko inyungu mu bufatanye bw’u Rwanda na PSG imaze kugaragara, ariko yakomwe mu nkokora na Coronavirus.

Ati “Buriya bufatanye na PSG bwatangiye umwaka ushize, ariko mu by’ukuri inyungu twavuga ko twayibonera ku rugero rw’uko u Rwanda rwamenyekanye cyane cyane mu Bufaransa, abafana ba PSG, ubu twavuga ko yamenyekanishije ubukerarugendo”.

Yasobanuye ko ubufatanye bumeze nka kuriya butangira kugaragara iyo hari ibikorwa bifatika bishoboye gukorwa, ariko ubu bitashobotse kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Tukimenyekanisha ko twagiranye ubufatanye na PSG, u Rwanda rwaragaragaye cyane, rwaravuzwe cyane mu by’ubukerarugendo, ibyerekeye ibyoherezwa mu mahanga cyane cyane ikawa. Byagaragaye ko u Rwanda rwakomeje ruza mu binyamakuru n’ahandi”.

Binyuze muri ubu bufatanye, u Rwanda rwiteze ko abakinnyi b’ikipe ya PSG n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Guhera uyu mwaka w’imikino urimo gutangira, ubu bufatanye buteganya ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bitangwa kuri Parc des Princes ariko kubera icyorezo cya Coronavirus cyatumye abafana batarimo kujya muri stade, birasa n’ibigoranye.

Hazabaho kandi icyumweru cy’imishinga y’abanyempano b’abanyarwanda n’Abafaransa. Icyo cyumweru cyiswe “Semaine du Rwanda à Paris” kizajya gitegurwa na PSG mu kumenyekanisha ibintu byose bikorerwa mu Rwanda no kuzamura impano z’u Rwanda.

Mu bijyanye no kuzamura impano z’u Rwanda, PSG izagira uruhare mu kuzamura abakiri bato binyuze mu gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho iyi kipe izajya itegura imyitozo y’abatoza n’abakiri bato mu kubafasha kugira ubunararibonye bw’iyi kipe ikomeye ku mugabane w’u Burayi, by’umwihariko yanditse amateka mu Bufaransa.

Mu mpera z'umwaka ushize nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano na PSG
Belise Kaliza yavuze ko ibikorwa byinshi byagombaga gukorwa mu masezerano y'u Rwanda na PSG byakomwe mu nkokora na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .