Inyungu u Rwanda rukura mu kwakira ibigo mpuzamahanga bikomeje kuruhabwamo ibyicaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga amategeko, kuri uyu wa Kabiri yemeje imishinga y’amategeko yemeza kwemeza burundu amasezerano yo kwakira icyicaro cya Smart Africa no kwakira icyicaro cy’Ikigo Nyafurika kigamije Intego z’Iterambere Rirambye cy’Ishami ry’Ibisubizo kw’Iterambere Rirambye (SDGC/A).

Ni ibigo bije mu Rwanda byiyongera ku bindi bitandukanye bifite icyicaro mu rwa Gasabo, byose bikomeje kuzanira igihugu inyungu zishamikiye ku nshingano bifite.

Amasezerano yo kwakira icyicaro cya Smart Africa yasinyiwe i Addis Ababa ku wa 31 Mutarama 2016 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa, mu gihe ayo kwakira icyicaro cya SDGC/A yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 31 Mutarama 2016.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yabwiye abadepite ko uko u Rwanda rugenda rurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Isi na Afurika by’umwihariko, no kuba rworohereza ishoramari, usanga umurwa mukuru warwo urushaho kuba icyicaro cya za ambasade n’imiryango mpuzamahanga.

Yakomeje ati “Nta gushidikanya rero ko u Rwanda rufite inyungu mu kuba icyicaro cy’iyi miryango ndetse byanaba byiza ibaye myinshi, imiryango mpuzamahanga muzi ko igira uruhare mu guteza imbere imishinga na porogaramu bigamije iterambere ry’igihugu, bigira uruhare mu kumenyekanisha isura nyakuri y’u Rwanda mu mahanga kandi twasanze biha n’akazi Abanyarwanda.”

Yavuze ko ubunyamabanga bwa Smart Africa bwasabye nabwo gushyira icyicaro cyabwo i Kigali, kandi ngo bikwiye gufatwa nk’amahirwe akomeye ku gihugu.

Yakomeje ati “Ni amahirwe kubera ko imiryango nk’iyi, ibihugu byinshi biba birwanira kuyakira. Ngira ngo mu minsi ishize babagejejeho umushinga w’ikigo kizitwa African Medicine Agency, ibihugu byinshi, Afurika y’Epfo, za Misiri, Nigeria, ubwo twari Addis (Ababa) mu biganiro ku masezerano azagishyiraho wasangaga bo bari mu gushaka amajwi yo kugira ngo bazatware icyicaro, n’amasezerabo ubwayo tutarayarangiza.”

Depite Begumisa Safari Théoneste yavuze ko ashyigikiye imishinga y’amategeko atuma nka Smart Africa igira icyicaro mu Rwanda, ati “ni amahirwe ku giti cyacu kuba twaragiriwe iki cyizere.”

Depite Nizeyimana Pie na we yagaragaje ko ashyigikiye "byimazeyo" uwo mushinga, ndetse anemera ko wahita utorerwa mu nteko rusange utanyuze muri komisiyo kugira ngo byihutishwe, nk’uko Umunyamabanga wa Leta Uwizeyimana yabisabye.

Uyu muyobozi yanavuze ko kugira ibyicaro by’imiryango myinshi bihesha u Rwanda ishema, nayo ikaba ihabwa izindi nyungu zirimo gusonerwa imisoro ku bikorwa binyuranye.

Abadepite mu Nteko rusange yo kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza