Inyungu mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga rya mubazi mu kwishyura ingendo kuri moto

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Kanama 2020 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

“Gukoresha ikoranabuhanga ni ingenzi, nta wabyanga kuko bikumira ibibazo hagati y’umugenzi n’umumotari, bigatuma ntawe ugendana akangononwa’’. Aya ni amagambo ya Hakizimana Japhet ukora akazi ko gutwara moto watangiye gukoresha uburyo bwo kwishyuza abagenzi urugendo agendeye ku mubare w’ibilometero bakoze.

Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga, yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bituma rikoreshwa na benshi mu buryo butomoye.

Ni icyerekezo kimaze gutanga umusaruro kuko ubu umuturage wibereye mu rugo ahabwa serivisi z’inzego z’ibanze, polisi, ubuzima, ubuhinzi akoresheje telefoni ye igendanwa.

Nubwo izi serivisi ziboneka byoroshye ariko hari n’izisaba kugenda ku buryo uyishaka akenera uburyo bunoze bwo gukora urugendo.

U Rwanda nk’igihugu cyimakaje ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, rwatekereje no ku bamotari nk’icyiciro gihura n’abaturarwanda benshi, rubashyiriraho uburyo bwakwifashishwa mu kunoza ingendo n’uburyo bwo kwishyurana bushingiye ku kudahererekanya amafaranga mu ntoki.

Hakizimana Japhet ari mu bamotari baganuye ku ikoranabuhanga rikoresha utumashini twa mubazi mu kwishyuza abagenzi hatabayeho guciririkanya amafaranga.

Yabwiye IGIHE ko ikoranabuhanga ryifashisha mubazi ari ingenzi mu kunoza umwuga w’abatwara moto.

Ati “Iri koranabuhanga ni uburyo bwiza buzashyira ku murongo imikorere yacu mu buryo butekanye.’’

Ku wa 15 Kanama 2020 nibwo ikoranabuhanga rya mubazi rizatangira gukoreshwa mu Mujyi wa Kigali. Mu buryo bwo kwishyura biteganyijwe ko ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw, ibirenzeho byishyurwe 133 Frw kuri kilometero.

-  Inyungu yo gukoresha mubazi ku mugenzi n’umumotari

Mu kugena ibiciro by’ingendo, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwitaye ku buryo butuma umugenzi adahendwa ku kiguzi cy’urugendo ariko n’umumotari ntahombe.

Usibye iyi nyungu, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Tap&Go Ride, Malik Shaffy Lizinde, avuga ko ikoranabuhanga rizakuraho intonganya hagati y’abagenzi n’abamotari, bagiranaga amahari ku biciro.

Yagize ati “Mubazi izafasha gutanga amakuru ya nyayo, ukishyura urugendo wakoze. Ntabwo bazakwishyuza ikilometero kandi wagenze metero 10. Umutekano w’umugenzi uzaba wizewe. Azi uwamutwaye, hagize ikiba yahamagara akabivuga ku buryo byoroha kumukurikira.’’

Ikoranabuhanga rishya kandi rizabika imyirondoro y’umugenzi ku buryo umumotari adashobora kumenya amazina ye na nimero ye. Bizakuraho impungenge z’abagaragaje ko bahamagarwa nijoro n’ababatwaye bakishimira imiterere yabo.

Gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi bifite inyungu ku mumotari n'umugenzi kuko rizubaka icyizere hagati y'impande zombi, rinihutishe gahunda yo kubaka ubukungu bushingiye ku kudahererekanya amafaranga mu ntoki

-  Ikarita yifashishwa mu gutega imodoka, izanakoreshwa kuri moto

Ikigo AC Group gisanganywe ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura urugendo rw’imodoka hakoreshejwe ikarita ya Tap&Go cyinjiye no mu gufasha abaturarwanda kwishyura moto.

Lizinde ati “Ibyifuzo byacu ni uko iriya karita ariyo izajya ikoreshwa mu bwikorezi. Twifuje ko umuntu usanzwe ugenda muri bisi, ashobora gukoresha ikarita atega moto. Usanganywe ikarita azakomeza ayikoreshe, utayifite nawe ashobora kuyigura.’’

AC Group imaze gutanga amakarita miliyoni ebyiri muri Kigali, yifashishwa mu gutega imodoka. Ikarita yayo izajya ikoreshwa ku mashini za TAP&Go Ride gusa.

AC Group irateganya gushyiraho application izifashishwa ku bashaka gutega moto aho gukoresha uburyo bwo guhamagara bugezweho.

-  Umwuga w’ubumotari ugiye guheshwa agaciro!

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel, yasobanuye ko ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo ryari rikenewe.

Yagize ati “Itariki yageze, abamotari bose bagomba kuzikoresha. Bakwiye kubyubahiriza ngo tugendane na gahunda ya Leta yo gukoresha ikoranabuhanga.’’

Avuga ko ikoranabuhanga rizakemura ibibazo byabagaho hagati y’abagenzi n’abamotari n’umwuga uhabwe agaciro.

Ati “Abamotari bahombaga, uwatwaraga afite uruhushya rwo gutembera uwo yafataga na 200 Frw cyangwa 300 Frw kuko adasora. Hari abatwaraga badafite uruhushya rwa RURA, urwa Polisi n’urwa koperative. Ibyo bizavaho, tubone umumotari w’umwuga dutegereje.’’

Yasobanuye ko nyuma yo gutangira gukoresha ikoranabuhanga, abakora kinyamwuga aribo bazasigara mu muhanda.

Ngarambe yavuze ko bizakuraho abihishaga mu bamotari bagahemukira abagenzi, bagahungabanya umutekano bikitirirwa abanyamwuga kugeza nubwo umugenzi agira impungenge zo kugera aho agiye amahoro.

Ati “Byari ikibazo gituma umumotari akora akazi ke ariko adahamye, akenshi niho usanga na za mpanuka zavuye, kuko akazi akora atagasobanukiwe, uzajya ajya kuri moto hari icyo azajya asabwa bitandukanye n’uwaguraga moto agahita ashyira mu muhanda.’’

Kuri ubu umuntu uzahabwa mubazi agomba kuba afite permis, uburenganzira bwa RURA, icyangombwa cya moto ku buryo umutekano we uba wizewe.

-  Abamotari bazashyirwa muri Ejo Heza

Ngarambe yavuze ko ikoranabuhanga rizafasha abamotari kwiteza imbere no kwizigamira binyuze mu Kigega ‘Ejo Heza’.

Ati “Moto ni akazi keza iyo wayigiyeho ntuyireka kuko ubona amafaranga, ariko iyo ushaje usanga ayo wakoreye wayariye yose. Badusobanuriye ‘Ejo Heza’ dusanga hari amafaranga wajya ugezamo ukaba wagurirwa moto, ukubakirwa inzu n’ibindi. Turashaka kubikangurira abamotari ku buryo ubu buryo bubidufashamo.’’

Iyi gahunda izafasha u Rwanda mu ntego yarwo yo kuzamura ubukungu bukava ku rwego rw’ibihugu bikennye, rukagera mu biyingayinga ibikize mu 2035 no mu bikize mu cyerekezo cya 2050.

Ngarambe ashimangira ko iyi gahunda izashyirwa mu mategeko y’umwihariko agenga abamotari.

Ati “Bizadufasha ko umumotari akora afite agaciro ku buryo nasaza, akava mu kazi azabe afite uburyo azajya ahembwa. Mu gihe yabura ubwishingizi cyangwa ikinyabiziga cye kigafatirwa mu masoko, ashobora kwerekana imikorere ye ku buryo yahabwa amafaranga agakomeza akazi.’’

Yasabye abamotari gukora hanyuma impungenge bafite ku ikoranabuhanga zikazashakirwa umuti mu gihe ryakwerekana ibibazo.

Ati “Uyu mwuga turashaka kuwubaka nkuko umuntu azinduka akajya gusaba akazi, natwe ujye utaha uvuge uti ‘mvuye mu kazi.’’’

-  Inzego ziriteguye!

Umuyobozi w’Ishami rigenzura Ibikorwa byo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Tony Kulamba, yabwiye IGIHE ko biteguye neza gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi.

Yagize ati “Iri koranabuhanga ni ryiza cyane, ririyongera ku bindi igihugu cyagezeho mu iterambere kibikesha ikoranabuhanga. Nta mpungenge dufite, turiteguye cyane cyane ko abamotari bateguwe kandi bazi ibyiza byo kurikoresha. Dufite inzego dukorana, tuzakurikirana ko ibyiza ikoranabuhanga bitunganywa ngo dutere intambwe mu bwikorezi.’’

Yavuze ko ari iby’ingenzi kuba ikoranabuhanga ryanageze ku bamotari cyane ko bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kurikoresha binyuze mu gushaka ibyangombwa.

Kulamba yasobanuye ko intambwe imaze guterwa mu gukoresha mubazi nta mpungenge ikwiye gutera.

Ati “Mubazi ibabikira amakuru mu mirimo yabo, uko bunguka, uko biteza imbere. Harimo amakuru afite akamaro azatuma bagirirwa icyizere, amabanki n’ibigo bitanga inguzanyo bikaba byabatekerezaho ku buryo bavuga bati uyu arakora, arunguka, nimumuhe amafaranga gure indi moto. Aba atanze akazi ku bandi bashaka gutwara moto na we akiteza imbere.’’

Iri koranabuhanga rizakuraho impaka ku giciro n’inzitizi ku kubusanya ku rurimi.

Ati “Iyo nkugiriye icyizere nawe utera imbere, ikoranabuhanga rizafasha abamotari gutera imbere kandi n’abakoresha moto nta kibazo bazagira. Ushobora kuba uri ku rugendo ntubone amafaranga ukaba wayasaba mugenzi wawe.’’

Mu rwego rwo korohereza abamotari, mubazi bazazihabwa nk’inguzanyo bishyura mu myaka ibiri ku bihumbi 200 Frw.

Mu Rwanda habarurwa abamotari ibihumbi 46 barimo ibihumbi 26 bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Ku isoko hari sosiyete eshatu zitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi kuri moto zirimo Yego Innovision Ltd ifite Yegomoto, Pascal Moto ndetse na Tap&Go Ride ihuriweho na AC Group na Mara Phones.

Ibi bigo biri mu biganiro bizaganisha no ku guhuza ikoranabuhanga ku buryo ufite ikarita imwe ashobora kwishyura umumotari ukorana n’ikindi kigo.

Tariki ya 15 Kanama 2020, niyo izatangizwaho gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu gihe umugenzi agiye gutega moto mu Mujyi wa Kigali
Bamwe mu bamotari batangiye gukoresha ikoranabuhanga rifasha abagenzi kwishyura ikiguzi cy'urugendo habazwe umubare w'ibilometero bakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .