Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Niragire Theophile, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gutanga amasoko biri kugana ku musozo.
Ati “Bizatwara arenga miliyari 2,5 Frw. Ikindi ni uko turi mu masoko ya nyuma, yo gushaka abazakurikirana imirimo, turatekereza ko muri uku kwezi kwa Gicurasi cyangwa Kamena imirimo yo kubaka yatangira kuko ibijyanye no gutanga amasoko biragana ku musozo.”
Akarere ka Karongi kakorega mu Murenge wa Rubengera mu kagari ka Kibilizi mu nzu itisanzuye.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François , avuga ko mbere yo gufata umwanzuro wo kwimurira Ibiro by’Akarere mu Murenge wa Bwishyura, abaturage bagishijwe inama.
Ati “Akarere rero kuba kava [mu Murenge wa] Rubengera kakajya mu Murenge wa Bwishyura ibyo ari byo byose hari impamvu. Abakozi b’Akarere bagomba gutangira serivisi ahantu heza, niba aka karere karafashwe nk’Umujyi ntabwo Ibiro byako byakorera muri nyakatsi.”
Byitezwe ko Ibiro bishya by’Akarere bizazamura isura y’Akarere ka Karongi bikanarushaho gukuza Umujyi wa Karongi muri rusange.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!