Inyubako nshya izakoreramo Minisitiri w’Intebe na minisiteri eshatu yatashywe ku mugaragaro (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Mata 2019 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwashyikirijwe ku mugaragaro inyubako irimo ibiro bishya bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byitezweho kwihutisha serivisi ku bazabikoreramo.

Iyo nyubako iherereye ku Kimihurura hafi y’ahari ibiro bishaje bya Minisitiri w’intebe yatashywe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Mata 2019 nyuma y’amezi 33 yubakwa ku nkunga ya miliyoni 27 z’amadolari yatanzwe n’u Bushinwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko iyo nyubako ari ikindi kimenyetso gishimangira ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ukomeje gutera imbere.

Yashimiye uburyo icyo gihugu gikomeje gufasha u Rwanda mu nzira y’iterambere mu bikorwa bitandukanye byaba ishoramari, ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo n’ibindi.

Dr Ngirente yavuze ko inyubako nshya Guverinoma yahawe, izafasha abakozi bazayikoreramo kurushaho gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Ndashimira u Bushinwa ku bwo guha u Rwanda inyubako nziza nk’iyi yo gukoreramo. Izafasha abakozi b’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’abo mu zindi nzego za Leta bazayikoreramo gutanga serivisi zihuse kandi z’ingirakamaro.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego Rukuru Ngishwanama mu Bushinwa (ufatwa nka Visi Perezida wa Sena), Zheng Jianbang, yashimye iterambere u Rwanda rwagezeho ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame.

Yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda kugira ngo rugere ku cyerecyezo rwifuza.

Zheng yashimangiye ko inyubako nshya u Bushinwa bwahaye u Rwanda izakomeza gushimangira ubufatanye.

Ati “Ndizera ko uwo mubano uzakomeza guhagarara bwuma nkuko iyi nyubako ihagaze. Iyi nyubako izaba icyitegererezo cy’umubano mwiza w’ibihugu byombi ku bindi bihugu bya Afurika. Ni ikimenyetso ko icyo twiyemeje tugisohoza.”

Yongeyeho ko “Mu bufatanye mu iterambere rya Afurika, u Bushinwa bugendera ku ihame ryo guharanira inyungu zihuriweho ryo gutanga byinshi ugatwara bike no gutanga mbere yo kugira icyo ujyana.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Gatete Claver, yabwiye abanyamakuru ko iyo nyubako iri ku buso bwa metero kare 16 000, izafasha Guverinoma y’u Rwanda kugabanya ubwinshi bw’ibigo bya Leta bikorera mu bukode.

Yagize ati “Biradufasha kugabanya icyo twajyaga dutanga ku bijyanye no gukodesha. Iyi ni inyubako nziza ijyanye n’icyerecyezo cyacu. Uko tugenda dutera imbere niko twongera inyubako za Leta kugira ngo tureke gukodesha kuko bidutwara amafaranga menshi.”

Umwaka ushize hari amakuru yatangajwe y’uko inyubako u Bushinwa bwahaye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’impano haba hari ibyuma byashyizwemo byiba amakuru bikayohereza mu Bushinwa, nubwo AU yaje kubihakana.

Abanyamakuru babajije Minisitiri Gatete niba nta mpungenge Abanyarwanda bagira ku mutekano w’amakuru azaba abitse muri iyo nyubako u Rwanda rwahawe.

Yabasubije ko “Mu kwezi gushize habayeho ikipe ihuriweho ishinzwe igenzura ngo irebe ibigize iyo nyubako kuva yatangira ariko n’igihe yubakwaga twari dufite abantu bahari bakurikiranaga umunsi ku wundi. Nta kibazo kindi cyaba gihari kuko twasanze ibintu byose uko byari ku gishushanyo mbonera ariko bimeze.”

Abanyarwanda basaga 300 bahawe akazi mu gihe iyo nyubako yamaze yubakwa.

Gatete yavuze ko 30 % by’ibikoresho byayubatse byavuye mu Rwanda naho 70 % biva mu Bushinwa.

Nta mafaranga na make u Rwanda rwigeze rutanga ku iyubakwa ry’uwo muturirwa kuko ni impano ijana ku ijana.

Ibigo bya Leta bizakorera muri iyo nyubako birimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’ibya Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri (MINICAAF); Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’iy’Ubutabera na Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko.

Mu mpera za Kamena 2019 nibwo bimwe mu bigo bya Leta bizatangira gukorera muri iyo nyubako.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente n'Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego Rukuru Ngishwanama mu Bushinwa, Zheng Jianbang, bafungura iyo nyubako ku mugaragaro
Iyi nyubako yitezweho gukomeza umubano hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa
Abayobozi batandukanye batembera inyubako nshya Minisitiri w'Intebe azakoreramo
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Gatete Claver, yijeje ko nta mpungenge z'amabanga ashobora kwibwa n'u Bushinwa
Minisitiri w'Intebe, Dr Eoduard Ngirente ( uwa gatatu ibumoso) na Zheng Jianbang bari mu banyacyubahiro batashye inyubako nshya
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente na Zheng Jianbang basobanurirwa uko iyo nyubako iteye
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n'uw’Ibikorwa Remezo, Gatete Claver baje mu muhango wo gutaha inyubako nshya u Bushinwa bwahaye u Rwanda
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard aganira na Zheng Jianbang
Dr Ngirente yavuze ko inyubako nshya Guverinoma yahawe, izafasha abakozi bazayikoreramo kurushaho gutanga serivisi nziza
Minisitiri Gatete yavuze ko inyubako nshya u Rwanda rwahawe izafasha Guverinoma kugabanya amafaranga yatangaga ikodesha aho gukorera
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yari yitabiriye uwo muhango
Umuhango wo gutaha inyubako nshya Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda azakoreramo witabiriwe n'abantu batandukanye Umuhango wo gutaha inyubako nshya Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda azakoreramo witabiriwe n'abantu batandukanye
Zheng Jianbang yashimye iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame
Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryasusurukije abitabiriye uwo muhango
Inyubako nshya irimo ibiro bya Minisitiri w'Intebe, izanakoreramo n'izindi nzego za Leta
Iyi nyubako yubatswe ku nkunga ya Leta y'u Bushinwa ya miliyoni 27 z'amadolari ya Amerika
Iyi nyubako yashibutse mu mubano w'u Rwanda n'u Bushinwa umaze imyaka isaga 45
Iyi ni yo nyubako Minisitiri w'Intebe yari asanzwe akoreramo
Zheng Jianbang asezera Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza