Inyubako nshya izakoreramo ibiro bya Minisitiri w’Intebe igiye gutahwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mata 2019 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Inyubako igezweho igiye kwimukiramo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, biteganyijwe ko izatahwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, ari nabwo hazaba ihererekanyabubasha hagati ya Guverinoma y’u Bushinwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Ku wa 23 Werurwe 2016 nibwo uwari Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi hamwe na Zhang Dejiang wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, batangije iyubakwa ry’iyo nzu nshya iherereye ku Kimihurura.

Iyi nyubako izwi nka ’Administrative Office Complex’ igizwe n’inzu eshanu zigerekeranye izakoreramo minisiteri eshatu, iri hagati y’ahakorera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibiro bisanzwe bya Minisitiri w’Intebe.

Abubatsi bamaze igihe bakora amanywa n’ijoro baharanira ko imyaka ibiri yiyemejwe ko izaba yarangiye yagera yuzuye.

Iyi nyubako izagira uruhare muri gahunda ya leta yo kugabanya ibigo byayo bikorera mu nzu bikodesha, no kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage. Izaba ifite ifite ubushobozi bwo kwakira abakozi bagera ku 1100.

Izakorerwamo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’ibikorwa remezo, Minisiteri y’Ubutabera na Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivurura ry’amategeko.

Imirimo y’ubwibatsi igitangira byatangajwe ko izarangira itwaye miliyoni 37 z’amadolari ya Amerika yose yatanzwe na Leta y’u Bushinwa mu mugambi wayo wo gushyigikira iyubakwa ry’ibikorwaremezo mu Rwanda.

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano mwiza guhera mu 1971. Ikigo China Civil Engineering Construction Corp. gishamikiye kuri leta y’icyo gihugu cyohereje abakozi bacyo bwa mbere mu Rwanda mu 1983, imwe mu mishinga yacyo ibamo kubaka Stade Amahoro yuzuye mu 1986 kuri miliyoni $21.

Mu mpano icyo gihugu cyagiye giha u Rwanda mu myaka ishize harimo ibitaro bya Masaka byaguwe. Mu bikorwa remezo bya vuba bwateye inkunga harimo kwagura no kubaka imihanda ireshya n’ibirometero 54 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, byatangiye mu ntangiriro za 2017.

Imibare y’ishoramari ry’Abashinwa mu Rwanda yatangajwe mu 2018, igaragaza ko mu myaka 12 ishize imishinga 61 ifite agaciro ka miliyoni 419.556 z’amadolari ya Amerika yinjiye mu gihugu. Ishoramari mu bukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu rwego rw’ubwubatsi ringana na miliyoni 352.581 z’amadolari.

Igishushanyo mbonera cy'iyi nyubako ni uku kigaragara
Iyi nyubako izakoreramo ibiro bya Minisitiri w'Intebe na Minisiteri eshatu
Uko iyi nyubako yari imeze mu 2017
Iherereye hagati y'ahasanzwe ibiro bya Minisitiri w'Intebe na Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ku Kimihurura
Iyi nzu yubatswe nk'impano y'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza