00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyubako enye zikoreramo inkiko zigiye kuvugururwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 November 2024 saa 08:24
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2024/2025 bazavugurura inzu enye zikoreramo inkiko mu gihe bagishakisha amafaranga yo kuvugurura izindi nyinshi zishaje.

Muri raporo y’ibyagezweho n’Urwego rw’Ubucamanza mu mwaka w’Ubucamanza wa 2023/2024, hagaragaramo imbogamizi Urwego rugihanganye nazo n’ingamba rufite.

Muri izo mbogamizi harimo ijyanye n’inkiko zidafite aho gukorera haboneye harimo izifite inyubako zishaje, izifite aho gukorera hato ugereranyije n’umubare w’imanza n’abakozi bari mu nkiko, izidafite aho gukorera zigikodesherezwa.

Muri iyi raporo bavuga ko Ubutegetsi bw’Ubucamanza bufite icyicaro mu nyubako ikodeshwa, bikaba bitwara ingengo y’imari irenga miliyari ku mwaka.

Iyi nyubako uretse kuba igendaho amafaranga menshi, ni inyubako yubatswe igenewe ibindi bikorwa bitari iby’inkiko.

Hari kandi ingengo y’imari idahagije cyane cyane iyerekeye gusana inkiko bituma hari izikorera mu nyubako zishaje.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hari inkiko enye zizasanwa kugira ngo zongere gukorera ahantu heza.

Ati “Hari n’inkiko zishaje ariko bidasobanura ko nta gahunda ihari, mu ngengo y’imari y’uyu mwaka harimo inkiko enye zizasanwa zigashyirwa ku rwego rwiza ariko byose bisaba ingengo y’imari yaba uburezi, ubuvuzi n’izindi ngamba ziba zihari gusa tugerageza gusaranganya.”

Ntabwo uyu muyobozi yasobanuye neza inkiko zizasanwa ariko yavuze ko ari izimeze nabi kurusha izindi. Ku kijyanye n’inzu Urukiko rw’Ikirenga rukoreramo ikodeshwa asaga miliyari ku mwaka, yavuze ko bafite gahunda yo kuzubaka inzu nziza ijyanye n’icyerekezo izajya ikoreramo urukiko rw’Ikirenga.

Ati “ Nibyo koko ni inyubako ikodeshwa ariko biba ari uburyo bw’igihe gito kugira ngo ingengo y’imari niboneka inyubako ibe yakubakwa. Nta kuntu wareka ngo abantu bakorere hanze ariko ukaba ufite n’icyerekezo cy’inyubako izubakwa.”

Muri iyi raporo y’ubucamanza banagaragaza ko uru rwego rwugarijwe n’ikibazo cyo gutakaza abakozi bamaze kumenyera akazi by’umwihariko mu Nkiko z’Ibanze n’Inkiko zisumbuye.

Abacamanza n’abanditsi bakora muri izi nkiko iyo bamaze kugira uburambe ngo bajya gushaka imirimo mu nzego zigira akazi kataremereye nk’ako mu nkiko kandi zihemba neza kurushaho.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari inyubako enye zikoreramo inkiko zizavugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .