Inyigisho z’Ubumwe n’Ubwiyunge zigiye kwifashishwa mu gutamaza abakoze Jenoside bihishe muri Zambia

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wa Gikirisitu ukorera muri Zambia (Global Frontiers International Trust ltd: GFI), witezweho kuba umuyoboro wo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge, Ndi umunyarwanda n’izindi nyigisho zigaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa NURC Musenyeri John Rucyahana yasobanuye ko amasezerano basinyanye na GFI ari umuyoboro wo kugeza inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge muri icyo gihugu na Ndi Umunyarwanda nk’umwihariko ku banyarwanda babayo.

Ati “Akamaro k’aya masezerano ni ukugira ngo twigishe abanyarwanda n’abo muri Zambia ubwabo, kugira ngo habeho ubumwe bw’abanya-Zambia habeho ubumwe bw’abanyarwanda bari muri Zambia bagaruke mu gaciro k’ubunyarwanda, muri Ndi Umunyarwanda no mu gukunda igihugu.”

Nubwo ubu bufatanye butagamije kuzana mu gihugu abantu bagize uruhare muri Jenoside, inyigisho zizatangwa aho GFI igera hose zizaba umusemburo wo kugaragaza abihishahisha bitwikiye ibinyoma bagenda babeshya kuri Jenoside.

Rucyahana asanga hari aho abakoze Jenoside bahabwa intebe kubera ko ababacumbikiye batazi ubukana n’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Hagiye kubaho inyigisho ku mugaragraro zitarya indimi zigiye kugaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi n’ububi bwayo n’icyo yakoze, n’akaga kayo. Kubikora gutyo uba ukuraho igitaka gitwikiriye ibyaha byakozwe na ba bantu, uko birushaho kujya ku mugaragaro ni ko barushaho kubazwa ibyo bakoze. Biriya bihugu nibimara kumva ububi bw’icyabaye ntibizongera kubatwikira."

Mu Rwanda hari umuryango Prison Fellowship wigisha ubumwe n’ubwiyunge muri Gereza hagamijwe ko abakoze ibyaha bya Jenoside basaba imbabazi, ukigisha n’abarokotse gutanga imbabazi.

Rucyahana avuga ko uko inyigisho nk’izo zitangwa ariko abakoze ibyaha bya Jenoside batera intambwe yo gusaba imbabazi bakemera ibyaha baba barahishe igihe kirekire. Agasanga GFI nibafasha kwigisha mu kuri kweruye bizatuma abakoze Jenoside bari muri Zambia bagaragara.

Ati "Nabo bashobora kwihana niba abantu bo muri gereza bari barabeshye abantu bavuga ko natcyo bakoze barenganyijwe n’Inkotanyi bakabafungira ubusa, ubu baturika bakarira bakihana bagasaba imbabazi. Niba bibaho mu Rwanda n’abari muri Zambia bizababaho n’abari muri Malawi bizababaho n’abari mu Burayi bizababaho."

Umuyobozi wa GFI, Bishop Dr. Joshua H.K. Banda yavuze ko nubwo batazagenda ngo bafate abakoze Jenoside nk’inzego z’umuteakano, ariko ko kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu bifasha gutamaza abayikoze no kugaragariza ukuri sosiyete babamo babeshya.

Ati “Uko ubukangurambaga butera imbere bizafasha kuzana abo bakekwaho uruhare muri Jenoside imbere y’ubutabera.”

Kugeza mu 2018 abantu umunani, bagejejwe imbere y’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ku bufatanye na Zambia.

GFI niwo muryango wa mbere ugiranye amasezerano y’ubufatanye na NURC agamije kugeza inyigisho zihariye ku banyarwanda bari mu gihugu runaka ariko by’umwihariko kugaragaza ukuri kuri Jenoside, aho ukorera hose.

Ni umuryango umaze imyaka itanu mu bikorwa byo gukemura amakimbirane no kubanisha abanyafurika mu mahoro. Ni mu gihe amateka yerekana ko muri Zambia naho hagiye haba ibibazo n’ubwicanyi hagati y’amoko.

U Rwanda na Zambia bifitanye umubano mwiza. Bifitanye imikoranire mu bijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imiyoborere myiza ndetse n’ubukerarugendo.

Kuva ku wa 27 Werurwe 2015, Ikigo cy’Igihugu gikora Ubwikorezi bw’Indege, RwandAir, cyatangije ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Lusaka.

Amasezerano arimo ko GFI na NURC bizafatanya mu bikorwa binyuranye mu rwego rw'ubumwe n'ubwiyunge
Amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono n'umuyobozi wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Rwanda na Bishop Joshua Banda ku ruhande rwa Global Frontiers International Trust Limited
Bishop Dr. Joshua H.K. Banda avuga ko inyigisho zigaragaza ukuri kuri Jenoside bazazigeza mu bihugu bakoreramo byose
Bishop Joshua Banda yavuze ko yifuje kugirana ubufatanye na Komisiyo nyuma yo Gusura u Rwanda akabona ibyarubayemo
Pasiteri Gladys Z.M. Banda Umugore wa Bishop Joshua H.K. Banda ni umwe mu bashyigikiye ko inyigisho za Ndi umunyarwanda zitangwa muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza