00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyange yashoye miliyoni 350 Frw mu mushinga wo kubika amazi mu macupa y’ibirahuri

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Ukuboza 2021 saa 12:35
Yasuwe :

Uruganda rwa Inyange Industries Ltd rusanzwe rutunganya amata, amazi n’imitobe; rwatangiye gutwara amazi mu macupa y’ibirahuri aho gukoresha aya plastique nk’uko byari bisanzwe. Ni umushinga watwaye miliyoni 350 Frw.

Mu muhango wo kurimurika aya macupa wabaye ku wa 16 Ukuboza 2021, Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries Ltd, Biseruka James, yavuze ko byakozwe hagamijwe gushyigikira intego z’igihugu zo kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Ni ukugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no gufatanya kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kuba ikitonona ibidukikije.”

Yasobanuye ko ayo macupa atumizwa mu Bushinwa, amazi atunganywa akaba ari ay’imbere mu gihugu.

Ku ikubitiro, miliyoni 350 Frw ni zo zashowe mu mushinga wo gutwara amazi mu macupa y’ibirahuri.

Biseruka yavuze ko ayo mafaranga abariwe hamwe n’andi Inyange yakoresheje mu bikorwa bigamije kurengera ibidukikije nko gukusanya amacupa ya plastique agasubizwa mu nganda, yose hamwe asaga miliyoni 500 Frw.

Yongeyeho ati “Tuzakomeza kuko twifuza ko Inyange izagira uruhare rufatika mu bikorwa bitabangamira ibidukikije.”

Icupa rijyamo mililitiro 350 rizajya rigurishwa 600 Frw ku muntu unywa amazi akarisubiza, ushaka kuritahana yishyure 1200 Frw.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yashimye intambwe Inyange yateye yo gushyigikira gahunda u Rwanda rwihaye yo kurwanya plastique harengerwa ibidukikije.

Yavuze ko buri wese yagombye kurwanya ikoreshwa rya plastique hatitawe ku wo ari we kuko zigira ingaruka ku biremwa byose udasize ikiremwa muntu.

Yashimangiye ko imbaraga u Rwanda rushyira mu kurwanya Plastique ntacyo zamara hatagaragaye uruhare rw’abikorera, ashishikariza abafite inganda zitunganya plastique zakoreshejwe zikongera gukoreshwa (recycling) kubikora mu buryo bubyara ubukire.

Dr Mujawamariya kandi yashishikarije abafite inganda gutangira kwikorera ibirahuri aho kubigura hanze.

Ati “U Rwanda rutewe ishema no gushyigikira izi mpinduka. Bikava ku birahuri byinjizwa bivuye hanze, bigakorerwa mu gihugu kuko dushaka kugumana amafaranga yacu kandi turengera n’ibidukikije. Buri wese akwiye gushyiraho ake tukazaba dufite u Rwanda ruzira kwangiza ibidukikije mu 2050.”

Biteganyijwe ko nyuma y’aho uru ruganda rutangiye gukoresha amacupa y’ibirahure mu kubika amazi, ruzakomeza kugenda rwongera ubushobozi bwarwo mu kubika amazi mu macupa y’ibirahuri. Ni umushinga uzongerwa gake gake kugira ngo mu bihe bizaza Inyange izareke gukoresha plastique

Hashize imyaka itari mike Leta y’u Rwanda iciye ikoreshwa ry’amashashi na plastique.

Biseruka yavuze ko nyuma y’iyi ntambwe itewe, hagiye gukomeza gukusanywa amacupa ya plastique urwo ruganda rwatanze mu baguzi kugira ngo asubizwe mu nganda abyazwe ibindi bikoresho.

Inyange yatangiye gukora amazi ari mu macupa y'ibirahuri
Abakozi ba Inyange bari babukereye mu muhango wo kumurika amacupa y'ibirahuri azajya abikwamo amazi
Abitabiriye uyu muhango bishimiye aya macupa mashya
Nta cyahindutse ku mwimerere w'aya mazi n'ubwo amacupa yahindutse
Inyange yashoye miliyoni 350 Frw mu gukoresha amacupa y'ibirahuri mu gutwara amazi
Inyange igiye gutangira gushyira ku isoko amazi ari mu macupa y'ibirahuri, aho ifite intego yo kugenda iyasimbuza amacupa ya plastique
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc yashimye ibyakozwe na Inyange

Amafoto: The New Times


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .