Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gushishikariza abantu guha inzego zishinzwe umutekano intwaro baba bafite mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni umuhango wabereye mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi rya Gishari. Yitabiriwe n’abakozi b’inzego z’umutekano barimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, NISS, RCS na RIB bose hamwe bakaba bagera kuri 40.
Ukwezi kwa Nzeri buri mwaka kwahariwe ibi bikorwa nyuma y’aho ibikorwa by’umutekano muke ahenshi muri Afurika biterwa n’abakoresha imbunda mu buryo butemewe. Mu bikorwa bikunze gukorwa harimo kwica, gukomeretsa, kwiba, guhungabanya Leta hirya no hino, kuzikoresha mu gucuruza ibiyobyabwenge, gusahura n’ibindi byinshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Muryango, Betindji Jean Pierre, yavuze ko muri Afurika habarurwa intwaro zirenga miliyoni 100 kandi zose zitunzwe n’imitwe y’iterabwoba ndetse n’abantu ku giti cyabo, iyo mitwe ikaba izikoresha mu guhungabanya umutekano.
Yakomeje agira ati "Iyi niyo mbogamizi kuri twe, nta kidashoboka iyo hari ubushake bwo kugabanya imbunda zitemewe n’intwaro nto mu bice bitandukanye. Ubushakashatsi bugaragaza ko kugabanya izo ntwaro bishoboka kuko hari izigera kuri miliyoni 100 hirya no hino zizenguruka mu buryo butemewe, kuzigabanya bizafasha Afurika gutekana mu gihe kizaza.”
Umuyobozi Ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ry’Intwaro nto muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, CP (rtd) Vianney Nshimiyimana, yavuze ko u Rwanda atari ikirwa aho ibibera ahandi naho bishobora kuhagera,
Yavuze ko hari n’imitwe itunze izi ntwaro mu buryo butemewe ifite aho ihuriye n’u Rwanda irimo FLN, FDRL n’indi myinshi ijya inazikoresha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari nayo mpamvu kurwanya intwaro zitunzwe mu buryo butemewe n’amategeko bikwiriye kurwanywa.
Ati “ Nubona hari umuntu utunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, jya umenya ko ari kwishyira mu mutekano muke, ari gushyira abaturanyi be mu mutekano muke, arashyira igihugu mu mutekano muke. Nibazisubize, yaba abatoragura amasasu, grenade n’izindi. Nibazisubize zisenywe buri wese abe ijisho rya mugenzi we.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu Rwanda iyo umuntu asabye gutunga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko, abyemererwa kuko haherutse gushyirwaho amategeko abigenga. Yavuze ko hari ababisabye kandi banabyemerewe nubwo yirinze kugaragaza umubare wabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!