Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Nduhungirehe yahishuye ko Ingabo za EAC zagiye muri RDC, zagize uruhare mu kugarura amahoro kuko zatumye hashyirwaho agahenge kamaze amezi atandatu, M23 ikarekura ubutaka bungana na 80% bw’ubwo yagenzuraga.
Ati "Umuryango wa EAC wari wohereje ingabo muri Congo mu rwego rwo kubungabunga umutekano kandi wari watanze umusaruro kuko hariho agahenge kamaze amezi atandatu, kuva muri Werurwe kugera muri Nzeri, 2023. Icyo gihe ni nabwo uyu mutwe wa M23 wari watanze ubutaka wari wigaruriye bugera kuri 80%."
Icyakora bitewe n’uko RDC yifuzaga ingabo ziyifasha guhangana na M23, Perezida Tshisekedi yaje kwigira inama yo kwirukana ingabo za EAC zari zirimo gutanga umusaruro mu buryo bufatika, akazisimbuza ingabo za SADC zari zemeye kumurwanira.
Ati "Perezida wa Congo yafashe icyemezo, we wenyine, atanagishije inama, atanamenyesheje abandi bakuru b’ibihugu ba EAC, cyo kwirukana ingabo za EAC, ajya guhamagaza ingabo za SADC."
Uyu muyobozi yavuze ko ingabo za SADC zaje ziteguye gushyira mu bikorwa umugambi wa Perezida Tshisekedi wo guhangana na M23 mu ntambara karundura, icyakora umugambi nyakuri ukaba wari uwo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ati "Kuva kera tuvuga ko izo ngabo za SAMIDRC zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo zitumijwe na Perezida Tshisekedi wari ufite umugambi mubi wo kuvanaho ubutegetsi bwo mu Rwanda, ntabwo ari ibyo kurwana na M23 gusa, hariho no kuvanaho ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko Perezida Tshisekedi yabivuze inshuro nyinshi kuri za radio na televiziyo."
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo mugambi, ingabo za SADC n’abo bari bafatanyije begereje intwaro ziremereye ku mupaka w’u Rwanda, muri kilometero zitarenze eshanu gusa.
Minisitiri Nduhungirehe ati "Intambara yabaye i Goma ejo bundi, yagaragaje intwaro zikomeye, ziremereye, nyinshi, ku mupaka w’u Rwanda, ahantu hatarenze kilometero eshanu, bigaragara ko zari zigamije gutera u Rwanda, bitari ukurwanya M23 gusa, ahubwo gutera u Rwanda."
Uyu muyobozi yongeyeho ko amakuru yakusanyijwe aturutse mu bafatiwe ku rugamba, nayo ashimangira ngo Tshisekedi yifuzaga gukoresha SADC mu mugambi we wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ati "Abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba, na bo barabyemeje ko ari cyo kintu cyari kigamijwe [gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda]. Rero cyari ikibazo cy’umutekano w’u Rwanda, tukaba twizera ko noneho ubwo umuryango wa SADC uri kumwe n’Umuryango wa EAC, tukaba twashyizeho inzego zo kugira ngo dukorane, [bizakemura ikibazo]."
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko uburemere bw’iyi nama idasanzwe, yahuje abakuru b’ibihugu b’imiryango ibiri, butanga icyizere cy’uko ibihugu byose bifite ingabo muri RDC bizashyira mu bikorwa iyi myanzuro.
Ati "Ndibwira ko ubwo habaye iyi nama y’abakuru b’ibihugu, hagafatwa ibyemezo, hagashyirwaho n’inzego n’uburyo bwo kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyemezo byacu, birumvikana ubwo Tanzania, u Burundi n’ibindi bihugu byari muri Congo twari kumwe, bizumva ko ari ngombwa gukurikiza ibyemezo twafashe nka EAC na SADC duhuriye ku mugambi umwe."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!