Ni inama yabaye ku wa 26 na 27 Kanama. Usomye imyanzuro y’inama, nta na hamwe harimo izina ry’u Rwanda, gusa ku munsi wayo wa mbere, rwagarutsweho cyane kubera Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye gukoresha umwanya zari zihawe, mu kugaragaza ko ibibazo igihugu cyabo gifite biterwa n’u Rwanda.
Raporo ku mutekano yamuritswe igaragaza ko Uburasirazuba bwa Congo ari agace kadatekanye, kandi ko iki gihugu kibarizwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 120 igira uruhare mu gukongeza amakimbirane n’imvururu mu karere.
Ivuga uko ibintu byari byifashe hagati ya Mutarama na Kamena 2024, ko Ingabo za RDC zaburijemo ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi muri Gicurasi 2024 kandi ko ari amakuru yatanzwe n’inzego nkuru z’iki gihugu.
Abantu bitwaje intwaro bateye ingo z’abayobozi bakuru mu gihugu ndetse raporo ivuga ko bafashe igice gito cy’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Murwa Mukuru, Kinshasa. Muri ibyo bikorwa, ngo abantu batatu barishwe, abandi 50 barafungwa.
Abagize iri huriro bavuze ko ku wa 3 Nzeri 2023, Guverinoma ya RDC yaciye iteka rigamije guhuriza hamwe abarwanyi batandukanye muri FARDC, kugira ngo barwanye umutwe wa M23.
Raporo ivuga ko mu bagiye muri iryo huriro, harimo n’Ingabo z’u Burundi ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ivuga ko umutwe wa Wazalendo watumye ibintu bidogera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibiganiro byahinduye isura, RDC ishinja u Rwanda
Umwe mu Badepite bari bahagarariye RDC mu nama, Boniface Kabanda Matanda, yavuze ko ikibazo cy’amakimbirane muri RDC giterwa n’u Rwanda, ko gukomeza gushakira igisubizo i Luanda na Angola ari uguta umwanya.
Abari mu nama, by’umwihariko Intumwa z’u Rwanda, bavuze ko kuba RDC ibona ko nta gisubizo kizava mu biganiro bya Luanda na Nairobi, bigaragaza ko nta bushake iki gihugu kiri gushyira mu gushaka umuti.
Amashusho yashyizwe hanze na Televiziyo ya NTV yo muri Uganda, agaragaza Matanda agira ati “Amakimbirane yo muri RDC areba ibihugu bibiri aho kimwe ari igishotoranyi, ari cyo u Rwanda.”
Anagaragaza Senateri Uwizeyimana atishimiye ibyo Intumwa za RDC zari ziri kuvuga, kugeza n’aho asaba Perezida wayo guhagarika izo mvugo zidafite ishingiro.
Muri iyi nama, byasaga n’aho ibihugu byinshi byayitabiriye, byumva neza umuzi w’ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC cyane ko hari Delegasiyo y’Inteko zo muri ICGLR yari iherutse gukorera urugendo mu Burasirazuba bwa Congo, igasura inkambi ku buryo yari ifite amakuru ya nyayo.
Intumwa ya RDC yageze n’aho ivuga ko ibyo Monusco yatangaje ko M23 ifite intwaro nyinshi atari byo. Umwe mu bari bitabiriye, yasubije ko izo ntwaro zigurwa na Leta ya Congo, ikaziha imitwe yitwaje intwaro, M23 ikaziyambura.
Depite Kabanda yabwiye Senateri Uwizeyimana ko ikote yambaye ryaguzwe mu mabuye y’agaciro yibwe muri Congo
Impaka mu cyumba cy’inama zarakomeje, bigera n’aho Depite Kabanda wari uhagarariye Inteko ya RDC, azamura ibirego bisanzwe by’uko ngo u Rwanda rwiba amabuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bivugwa ko yageze n’aho arengera, abwira Senateri Uwizeyimana Evode ko n’ikote yambaye, agomba kurisubiza kuko ngo ryaguzwe mu mafaranga yavuye mu mabuye y’agaciro yibwe muri Congo.
Nyuma y’ayo magambo, Senateri Uwizeyimana yahise asaba ijambo avuga ko delegasiyo ya Congo itangiye gutandukira, asaba uyoboye inama guhagarika impaka zidafite umumaro no gukoresha imvugo zidakwiriye ku muntu uhagarariye igihugu mu nama.
Delegasiyo ya RDC yari igizwe n’abantu barenga batanu.
Ihuriro ry’Abadepite bo mu bihugu byo muri ICGLR ryitabirwa n’abo mu bihugu 12 binyamuryango. Ibyo ni Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo, RDC, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Zambia n’u Rwanda.
Mu bindi byavugiwe muri iyo nama, harimo nk’aho Intumwa za RDC zavuze ko Gen Makenga uyobora umutwe wa M23 atari Umunye-Congo, ko ari Umunyarwanda, gusa ngo abari bitabiriye bamubaza uko yageze mu Ngabo za FARDC.
Zavuze kandi ko nta muntu n’umwe wo muri M23 w’Umunye-Congo abari bitabiriye basubiza ko kugira ngo ibyo bishoboke, byasaba ko imyanzuro y’Inama y’i Berlin yaciye imipaka yaseswa.
Byageze n’aho uwari uyoboye inama atangira kwima ijambo Intumwa za RDC, avuga ko atari inama y’ibihugu bibiri.
Senateri Uwizeyimana yabwiye abari mu nama, ko RDC ibona ikibazo ko ari M23 gusa yirengagiza indi mitwe irenga 240 yitwaje intwaro. Yatanze inama ko niba RDC iticaranye na M23 ngo ibibazo bikemuke, bijyanye n’umusanzu utangwa n’ibindi bihugu binyuze mu masezerano ya Luanda na Nairobi; amaherezo hazavuka na M24 cyangwa M25 kuko igisubizo cy’intambara cyashyizwe imbere kidashoboka.
Yavuze ko atumva ukuntu intumwa za Leta ya RDC zivuga ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi bitazatanga umusaruro, kandi iki gihugu kikibyitabira. Kuri we, ngo ni ukutagira ubushake mu gukemura ikibazo.
Mu yandi magambo adafite gihamya yavuzwe n’Intumwa za RDC harimo ko ngo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherutse gutora umwanzuro wemerera Perezida Kagame gushoza intambara kuri RDC; ibintu byamaganiwe kure n’abari mu cyumba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!