Intumwa z’u Rwanda na Uganda zahuriye i Gatuna mbere y’inama ya Perezida Kagame na Museveni

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Gashyantare 2020 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb Gatete Claver n’irya Uganda rirangajwe imbere na Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi, Gen Katumba Wamala, bahuriye ku mupaka wa Gatuna mbere y’uko habera inama izahuza Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda.

Ku Cyumweru gishize nibwo Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi, yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza.

Ni nyuma y’ibibazo u Rwanda rwagaragaje by’uko Uganda ihohotera Abanyarwanda, bagafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo; ko Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ikabangamira ubucuruzi bwarwo.

Ni ibikorwa byagejeje aho mu ntangiriro z’umwaka ushize, u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo.

Hafashwe imyanzuro irimo guhagarika ibikorwa byose byo gushyigikira no gutera inkunga imitwe ibangamiye umuturanyi; kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’umuturanyi; gukomeza ibikorwa bya komisiyo ihuriweho nk’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho no kuba inama itaha izahuza aba bakuru b’ibihugu bine izabera i Gatuna ku mupaka uhuriweho w’u Rwanda na Uganda, ku wa 21 Gashyantare 2020.

Uyu mupaka wa Gatuna umaze igihe uberaho ibikorwa by’ubwubatsi, ndetse mu mwaka ushize u Rwanda rwasabye imodoka nini zihindurirwa inzira zigaca Kagitumba, kugira ngo imirimo kubaka yihutishwe.

Mbere y’inama y’i Gatuna, kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Gatete yagiranye ibiganiro n’itsinda rya Uganda ku bikorwa byo gutunganya aha hantu, yabereye mu gice ibi bihugu bisangiye, ku mupaka. Mu bandi bitabiriye iyi nama harimo Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Octávio.

Biteganyijwe ko Inama y’Abakuru b’Ibihugu izabimburirwa n’iya Komisiyo ihuriweho hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho, by’umwihariko irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda no guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyo komisiyo yashyizweho n’amasezerano ya Luanda yasinywe ku wa 21 Kanama 2019, ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo ba minisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.

Minisitiri Gatete i Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .