Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro byabereye muri uyu mujyi tariki ya 20 n’iya 21 Kanama 2024, byayobowe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu bitatu.
Ntabwo itangazo ry’ibyavuye mu myanzuro rirajya hanze, ariko Radio Okapi yatangaje ko ryakozwe ku wa Kane.
Ingingo y’ingenzi ihuza izi ntumwa ni iyo gushakira akarere k’ibiyaga bigari umutekano, cyane cyane Uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka myinshi buhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu biganiro bitandukanye byatangiye mu 2022, byagaragaye ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR ari imwe mu ntandaro z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange.
Intumwa z’ibi bihugu zanzuye ko tariki ya 29 n’iya 30 Kanama 2024, inzobere mu rwego rw’ubutasi zizahurira i Luanda kugira ngo ziganire ku “mushinga” wateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola ku buryo amahoro n’umutekano byagaruka mu karere.
Nyuma yo guhura kw’izi nzobere z’ibihugu bitatu, byateganyijwe ko tariki ya 9 n’iya 10 Nzeri 2024 ari bwo intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri zizahurira i Luanda, baganire ku myanzuro yafashwe iganisha akarere ku mahoro n’umutekano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!