00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa z’u Burusiya na Ukraine zigiye kwitabira inama izabera mu Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 22 September 2022 saa 05:18
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira Inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku isi ( Inter-Parliamentary Union: IPU) mu kwezi gutaha aho biteganyijwe ko n’intumwa z’u Burusiya na Ukraine zizitabira.

Iyi nama hamwe n’izindi nama ziyishamikiyeho izaba kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 UKwakira 2022. Abantu bagera ku 1000 ni bo biteganyijwe ko bazitabira barimo ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko n’ababungirije bagera kuri 60.

Insanganyamatsiko izagenderwaho igaruka ku ruhare kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Nteko Zishinga Amategeko bigira mu kuzana impinduka ziganisha ku kwigira kw’isi no gutekana kwayo.

Iyi nteko izaba ari urubuga rwo gusangira ibyakozwe neza mu gufasha Inteko Zishinga Amategeko kwita ku ihame ry’uburinganire no kuzishishikariza guharanira impinduka.

U Rwanda ruza mu myanya y’imbere iyo bigeze ku bijyanye n’uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu 2008, Umutwe w’Abadepite wabaye uwa mbere mu kugira umubare munini w’abagore batowe kurusha abagabo.

Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagera kuri 61.25%; ijanisha riri hejuru y’iryo ku rwego rw’isi aho bangana na 26,4%. Ku bw’ibyo u Rwanda ruri ku isonga mu kugira abagore benshi ku rwego rwa IPU kuva mu myaka myinshi ishize.

U Rwanda kandi rufite abadepite benshi bo mu cyiciro cy’urubyiruko aho abagera kuri kimwe cya kabiri bari munsi y’imyaka 45. Iki kigereranyo kiri hejuru y’icyo ku rwego rw’isi kuko ari 29,85%.

IPU ikomeje guharanira kuziba icyuho cy’abagore n’urubyiruko bitabira inteko n’inama zayo ndetse impinduka ziragaragara.Kugeza uyu munsi abagera kuri 35% by’abadepite bitabira Inteko za IPU ni abagore ugereranyije na 7% mu 1978. Abagera kuri 25% bo baba bari munsi y’imyaka 45.

Inteko Zishinga Amategeko zigera ku 120 zizitabira ndetse harimo n’intumwa z’u Burusiya na Ukraine nk’uko tubikesha itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara.

Akanama ka IPU gashinzwe gukurikirana iby’ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura intambara yo muri Ukraine biteganyijwe ko kazahura kagasuzuma inshingano zako kuri Ukraine n’u Burusiya ndetse kazatanga raporo ku banyamuryango mu buryo bwuzuye igaragaza intambwe yatewe n’ibiteganyijwe gukorwa.

Intego y’aka kanama kayobowe na Dr Ali Al Nuami wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kakaba kagizwe n’abadepite umunani. Biteganyijwe ko kazakora isesengura ku ruhare inteko zishinga amategeko zishobora kugira mu kurangira intambara muri Ukraine.

Iyi nteko kandi izafata imyanzuro ku byakorwa mu gukemura ikibazo cy’abimukira no kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu harimo n’irishyigikiwe na za leta.

Ibindi bizigwaho birimo iyangirika ry’ibidukikije, ingaruka z’intambara n’ubwicanyi bukorerwa abasivile, intambara n’ihindagurika ry’ibihe nk’ibigira uruhare mu gutuma isi yugarizwa n’inzara n’uko uburenganzira bw’abari mu Nteko Zishinga Amategeko buhagaze.

U Rwanda rwiteguye kwakira inama y'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Inteko Zishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .