Intumwa y’Imana Stevenson yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gashyantare 2019 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Intumwa y’Imana Gary E. Stevenson, umwe mu bayobozi b’Itorero, The Church of Jesus Christ of Latter –Day Saints (LDS) ku Isi, yasuye rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira Abatutsi basaga ibihumbi 250 bahashyinguye.

Ku wa Mbere nibwo Elder Stevenson n’umugore we Lesa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho bageze bwa mbere, ibi bikaba biri muri gahunda yo gusura abagize Itorero ryabo muri Afurika.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, Elder Stevenson yavuze ko yumva afite agahinda mu gihe azirikana intwari n’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “ N’ibintu byadukoze ku mutima njye n’umugore wanjye kuba twasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, tukabasha kuba abahamya b’ingaruka z’imibanire mibi hagati y’abantu yakuruwe n’urwango rushingiye ku macakubiri.”

Yakomeje avuga ko ashimira urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruhagaze nk’ikimenyetso cyibutsa buri wese ko gukunda mugenzi we nk’uko Yesu yabyigishije bidakwiye gukerenswa.

Elder Stevenson yunze mu ijwi rya Perezida Russel M Nelson, umuhanuzi mu itorero LDS, wavuze ko kubasha gusobanukirwa ko Imana ariyo mubyeyi nyawe, aribyo byonyine bituma umuntu abasha kwishimira ubuvandimwe hagati y’abagore n’abagabo.

Ati “ Kubasha kubisobanukirwa bishoboka gusa igihe abagore n’abagabo bakiriye ubutumwa bwiza bwa Yesu mu kwicisha bugufi kandi bafite umutima wiyemeje”.

Uruzinduko rw’amateka rwa Elder Stevenson mu Rwanda, ruri muri gahunda yo kuzuza inshingano z’intumwa za Yesu zo kubwiriza ubutumwa bwiza mu bantu be.

Uyu mugabo w’imyaka 63 yahoze ayobora kimwe mu bigo bikomeye bicuruza ibikoresho bya siporo aho yakoreshaga abakozi basaga ibihumbi bitanu mbere y’uko ku wa 3 Ukwakira 2015 ahamagarwa mu ntumwa 12 z’itorero.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yakozwe ku mutima n’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bafite, yiyemeza gutanga amafaranga miliyoni eshanu yo gutera inkunga ibikorwa bya Aegist Trust bigamije kurwanya Jenoside, ibyaha by’ibasira inyokomuntu n’ubwicanyi ndengakamere.

Nk’umwe mu bahagarariye Yesu ku Isi, Elder Stevenson afite inshingano nyinshi zirimo kuzenguruka hirya no hino yongera kurema ukwizera, kubaka abantu no guha umugisha buri wese ahuye na we.

Itorero rya LDS ryashinzwe n’Umunyamerika Joseph Smith mu 1830, abayoboke baryo bazwi cyane nk’Abamorumoni [Mormons] kubera igitabo cy’iri torero “The Book of Mormon, Another Testament of Jesus Christ” gifatwa nk’Isezerano rya gatatu ryiyongera ku rya Kera n’Irishya bigize Bibiliya.

Mu bayoboke ba LDS bazwi cyane harimo umwalimu muri Kaminuza ya Havard, Clayton M. Christensen wanditse igitabo ‘How Will You Measure Your Life’, kiri mu byo Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko rukwiye gusoma mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa 28 Kanama 2018.

Harimo kandi Umuyobozi w’ikirenga wa Marriott International, John Willard "Bill" Marriott Jr., nyakwigendera Stephen R. Covey wanditse igitabo ‘The seven habits of highly effective people’ na Mitt Romney wigeze kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Elder Stevenson n’umugore we Lesa kuwa Mbere basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Elder Stevenson yavuze ko yumva afite agahinda mu gihe azirikana intwari n’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Yavuze ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruhagaze nk’ikimenyetso cyibutsa buri wese gukunda mugenzi we nk’uko Yesu yabyigishije
Bashenguwe n'ibyo babonye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Yanditse ko ibyo yabonye byatumye aba umuhamya w’ingaruka z’imibanire mibi hagati y’abantu yakuruwe n’urwango rushingiye ku macakubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza