00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intego za Ambasaderi mushya wungirije w’u Bwongereza mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 August 2024 saa 02:12
Yasuwe :

Ambasaderi wungirije w’u Bwongereza mushya mu Rwanda, Jennifer Stockill, yatangaje ko yiteguye gushyira imbere no kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Jennifer Stockill yatangiye izo nshingano ku wa 1 Nyakanga 2024.

Mu butumwa bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Jennifer Stockill yashimangiye ko arajwe inshinga no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Muraho, nitwa Jennifer Stockill, ni njyewe Ambasaderi wungirije w’u Bwongereza mu Rwanda mushya. Ndajwe inshinga no guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.”

Uretse ibirebana n’inshingano ashyize imbere, yagaragaje na bimwe mu byo akunda mu buzima bwe bwa buri munsi, yemeza ko ari umuntu ukunda kunywa ikawa, agakunda kurya urusenda no gutemberera ku biyaga.

Ati “Ndizera ko nzakunda u Rwanda.”

Mu 2012 ni bwo Jennifer Stockill yatangiye inshingano ze mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga, Commonwealth n’iterambere aho mu nshingano ze yakunze kwibanda ku Burasirazuba bwo hagati ndetse n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yabaye umuyobozi w’itsinda rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Ethiopia kuva mu 2021 kugeza mu 2024. Yabaye kandi Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi na IMF kuva mu 2017 kugera mu 2020 ndetse aba n’umuhuzabikorwa by’u Bwongereza mu Burundi mu 2016-2017.

Afite impamyabumenyi zitandukanye yakuye muri Kaminuza zinyuranye zo mu Bwongereza zirimo iya Oxford, iya Cambridge ndetse na College of Europe.

Mu nshingano ze mu Rwanda, azakorana na Ambasaderi mushya w’iki gihugu Alison Heather Thorpe wasimbuye Omar Daair.

Thorpe na we yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Bwongereza kuva muri Kanama 1998, ubwo yarangizaga amasomo ya dipolomasi muri Kaminuza ya Westminster.

U Rwanda n’u Bwongereza bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, iterambere n’ibindi binyuranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .