00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intore zo ku Rugerero zakoze ibikorwa bifite agaciro ka miliyari 6 Frw mu myaka itatu

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 5 December 2024 saa 03:43
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje ko ibikorwa byakozwe mu gihe cy’urugerero rw’abarangije amashuri yisumbuye mu myaka itatu ishize birimo kubakira abatishoboye, gukora imihanda n’ibindi bifite agaciro ka miliyari 6 Frw.

Abarangije amashuri yisumbuye bose banyura mu itorero ry’igihugu no mu bikorwa by’urugerero rudaciye ingando bakigishwa indangagaciro nyarwanda na kirazira, nyuma bakajya gukora ibikorwa bibatoza umuco w’ubukorerabushake.

Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, ubwo yari mu munsi mpuzamahanga w’ubukorerabushake kuri uyu wa 5 Ukuboza 2024 yatangaje ko ibikorwa by’intore ziri ku rugerero bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Mu myaka itatu ishize, guhera mu 2022 duteranyije ibikorwa byakozwe mu gihe cy’urugerero byitabirwa n’abana barangije amashuri yisumbuye bigera hafi kuri miliyari 6 Frw birimo kubakira abatishoboye, gukora uturima tw’igikoni, gukora imihanda, n’ibindi.”

Yagaragaje ko kuva ku wa 26 Ukuboza 2025 hazatangira itorero ry’Inkomezamihigo icyiciro cya 12, muri Mutarama hakazahita hakorwa ibikorwa by’urugerero.

Ati “Urugerero na rwo ruzongera rube umwanya wo gufasha urubyiruko gusobanukirwa, aho kivuye n’uruhare rwabo mu kucyubaka.”

Ibikorwa by’urugerero bizabanzirizwa n’itorero ry’igihugu ku basoje amashuri yisumbuye nyuma hazakurikireho ibikorwa bizakorerwa mu tugari two hirya no hino mu gihugu.

Urugerero rukorwa iminsi itanu mu cyumweru, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, urubyiruko rugakora ibikorwa bisanzwe iminsi ine, ku wa gatanu rugahabwa ibiganiro rukanatozwa akarasisi n’Intambwe y’Intore y’Ingabo Nziza n’iya Mutima w’urugo.

Mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, ababonye amanota 50% ni bo byemezwa ko abarangije amashuri yisumbuye, ari na bo bazajya mu itorero ry’igihugu no ku rugerero. Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta ari 71.746.

Uwacu Julienne yagaragaje ko ibikorwa by'urugerero byakozwe mu myaka itatu ishize bifite agaciro ka miliyari 6 Frw
Umuhanzi Niyo Bosco yasoje kuririmba asaba kuramukanya n'abayobozi bari aho

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .