Intore nshya za UNILAK zasabwe kwirinda imico y’ahandi zikimakaza indangagaciro Nyarwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri bashya bo muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisite, UNILAK, basabwe kwirinda gukopera imico y’ahandi, bakimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda, nka rimwe mu mabanga yabafasha kwiga neza kandi bagatsinda.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Kane mu muhango wo gusoza itorero ryitabiriwe n’abanyeshuri bashya 188 bagiye kwiga muri iyi kaminuza UNILAK Ishami rya Rwamagana, mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020.

Muri uyu muhango uzwi nko kwinjiza Intore mu zindi, abanyeshuri bashya batozwa indangagaciro, umuco, amategeko n’amabwiriza ya kaminuza, imikorongiro, gusigasira amasomo y’ubutore n’ibiganiro bigamije kubereka uruhare rwabo mu gihindura u Rwanda igihugu kiza.

Itorero ry’uyu mwaka ryahawe insanganyamatsiko igaruka ku “Uruhare rw’abiga muri kaminuza mu kuzuza icyerekezo cy’u Rwanda twifuza”

Umuyobozi wa UNILAK Ishami rya Rwamagana, Dr Semana Java yasabye abanyeshuri bashya kwiga bashyizeho umwete kandi bakirinda gutatira umuco nyarwanda. Ngo kuba biga muri kaminuza inabatoza umuco wo gukunda Imana bakwiye kubizamukiraho bagatsinda cyane kandi bakaba ab’ingenzi mu kubaka igihugu cyabo.

Ati “Mbere yo gutangira amasomo tubanza kubibutsa indangagaciro na kirazira kugira ngo bige bashyizeho umwete, noneho nk’ishuri ry’abalayiki tunabatoza n’umuco wo gukunda Imana, ibyo rero babigendeyeho bakwiga neza cyane.”

Dr Semana yabasabye kwiga bashyizeho umwete kuko nicyo kintu kibanze kiba cyabazanye kandi kizanabagirira umumaro mu myaka iri imbere.

Umuyobozi ushinzwe kwimakaza Umuco w’ubutore n’ubwitange muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bakusi Alphonse yavuze ko hirya no hino mu ma kaminuza hari kwakirwa abanyeshuri bashya abasaba gukomeza kwimakaza indangagaciro no kubana neza na bagenzi babo.

Ati “Turabasaba kugira impinduka aho kaminuza bigamo ziherereye, umuturage uturanye n’Ishuri ryabo agomba gutandukana n’undi utarituriye, turabasaba kubanira neza abaturanyi bakabafasha, bakabigisha kandi bakanakurikirana amasomo yabo neza bagatsinda, turabasaba kwirinda gukopera imico y’ahandi ahubwo bakarushaho kubaka ubunyarwanda.”

Bakusi yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge no guharanira kwesa imihigo bahize, anasaba n’abanyeshuri basanzwe kwakira abashya neza bagafatanya nabo mu bikorwa by’iterambere.

Umwe mu banyeshuri bashya, Kwizera Eric, yavuze ko yizeye ko kubanyuza mu itorero bizabafasha mu mitsindire yabo.

Ati “Ni iby’agaciro kwiga muri UNILAK noneho ukanabanza kunyuzwa mu itorero, ibyo twahigiye bizadufasha kugira indangagaciro mu myigire yacu binatume dutsinda neza kuko muri iki cyumweru tumaze twigishijwe indangagaciro za Kinyarwanda tunasobanurirwa n’ibyadufasha kwiga neza kandi tugatsinda.”

Masengesho Eugenie we yagize ati “Iyo uri kwiga waraciye mu itorero bigufasha kutangiza ibyo usanze muri icyo kigo, nk’ubu twahize kubakira abatishoboye uturima tw’igikoni, urumva kubihuza n’ishuri bizamfasha gukorera igihugu kandi ndi no kwiga.”

UNILAK ivuga ko buri mwaka igira ibyiciro bibiri byo kwakira abanyeshuri bashya ku mashami yayo birimo icyo muri Werurwe n’icyo muri Nzeri.

Muri nzeri uyu mwaka yakiriye abanyeshuri basaga 800 barimo 400 baziga ku ishami rya Kigali basoje itorero, mu gihe ku mashami ya Nyanza hari 170 na 88 b’i Rwamagana.

Abanyeshuri bahagarariye abandi barahiriye inshingano nshya bahawe
Ni kunshuro ya karindwi UNILAK Ishami rya Rwamagana ryakiriye abanyeshuri bashya
Umuyobozi ushinzwe kwimakaza Umuco w’ubutore n’ubwitange muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bakusi Alphonse yasabye abanyeshuri bashya kwirinda gukopera imico y'ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza