00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Interamwete n’abandi bagore bavugirizaga induru Abatutsi bagawe, basabirwa gukurikiranwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 April 2025 saa 07:04
Yasuwe :

Bamwe mu bagore bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abavugirizaga induru Abatutsi, ababarangaga aho bihishe n’abagize uruhare mu kubica bagawe, basabirwa ko abatari bagira uruhare mu kwirega no gusaba imbabazi bakomeza gukurikiranwa.

Byagarutsweho mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo hibukwaga ubwicanyi bwakorewe abana n’abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga 9000 irimo abana n’abagore.

Interamwete zagarutsweho ni bamwe mu bagore bo mu cyahoze ari Komine Murambi bafashaga abagabo babo mu kwica no kuvugiriza induru Abatutsi.

Mu kiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Musabyeyezu Dative usanzwe ari umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, yagarutse ku bugome bwa bamwe mu bagore bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ariko batari bihana cyangwa ngo basabe imbabazi.

Ati “Dufite abagore babaye ibigwari, twagize abagore babaye babi hari abo tujya twumva mu mateka no mu buhamya bitwaga Interamwete aho bajyaga inyuma y’Interahamwe bakajya bavuza induru n’amadebe, bavumbura Abatutsi bakavuza induru.’’

Yakomeje agira ati “Mu bihe bya Gacaca ntabwo twigeze twumva birega, nta bagore twigeze twumva bavuga ngo navugije induru, navumbuye runaka ariko turabafite muri twe, tujye twibuka tubagaye batubere isomo ko nabo batwangirije umuryango Nyarwanda.’’

Musabyeyezu yatanze urugero rw’abagore bagiye kwambura imibiri imyenda, amasaha n’ibindi bitandukanye ku Batutsi bari biciwe Midiho, avuga ko kuri ubu banze kugira icyo bavuga kuko n’iyo mibiri y’Abatutsi itari yagaragara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Usengimana Richard, yagarutse ku mazina y’abari abayobozi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko aribo bagize uruhare mu kubiba urwango hagati y’abaturage. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside, asaba buri wese kugendera kure ivangura kuko nta byiza ryazanye mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kwica abana byari bigamije kwica ejo hazaza habo no kubavutsa amahirwe. Ku bijyanye no kwica abagore yavuze ko byari bigamije kwica no kurangiza umuryango.

Ati ‘‘Ubundi abana n’abagore ni abanyantege nke. Igihe cyose abanyantege nke haba mu bihe by’intambara, haba mu bihe bindi bikomeye baratabarwa ariko Interahamwe ntibabatinyaga, ibyo rero biduha inshingano zikomeye uyu munsi nk’umuryango Nyarwanda gukomeza kwigisha urubyiruko turuha amateka ya nyayo.’’

‘‘Kubereka ikibi n’uburyo kigomba kwamaganwa tukubaka umuryango ukomeye ufite abana bazima bafite indangagaciro nzima zitandukanye n’iz’ubuyobozi bubi bwatangaga.’’

Meya Nyemazi yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zikanashyiraho ubuyobozi bwiza na gahunda yo kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga 9000
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri
Musabyeyezu Dative yasabye ko abagore bavugirizaga induru Abatutsi bakurikiranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .