Ni komisiyo yashyizweho kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, ihabwa inshingano zo kwiga mu buryo bwimbitse kuri ibyo bibazo.
Perezida wayo yagizwe Depite Bugingo Emmanuel, mu gihe Visi Perezida wayo ari Depite Muzana Alice.
Abandi badepite bagize iyi komisiyo barimo Depite Mbakeshimana Chantal, Depite Nyirabega Euthalie, Depite Ruku Rwabyoma John, Depite Uwingabe Solange, Depite Senani Benoit, Depite Barikana Eugène na Depite Mukabarisa Germaine.
Iyi komisiyo yiyemeje guhera mu mizi ikiga ku kibazo gihari.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yagize ati "Iyo urebye mu nshingano z’iyi komisiyo, inshingano ya mbere iragaragaza gucukumbura umuzi w’ikibazo […] ibyo bazabona byose bizagaragazwa muri iyo raporo kuko nta na kimwe kizasigara."
Depite Mukabagwiza Edda yavuze ko inyito y’iyi komisiyo yatekerejwe kugira ngo ihuzwe n’inshingano zayo kuko izacukumbura ibibazo ihereye mu muzi w’amateka.
Ati "Inyito yatanzwe irasa n’ihuriza hamwe byose kandi ikazadufasha no gucukumbura ibitekerezo byose bikubiyemo, ari ku ruhande rw’amateka ndetse no ku kibazo cy’imibanire hagati ya RDC n’igihugu cyacu. Nibwira ko iyi komisiyo igiye kubikora izagira n’ibindi yacukumbura kurushaho."
Abadepite bagaragaje ko iyi komisiyo yari ikenewe ndetse basaba ko yazacukumbura kuva mu bihe by’ubukoloni kugeza mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo abahoze mu ngabo z’u Rwanda [EX-FAR] bahungiraga muri RDC none kuri ubu bakaba bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni mu gihe kandi abandi bahise bajya mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR aho bafatanya n’Ingabo za Leta ya Congo ndetse mu bihe bitandukanye bagiye batera u Rwanda.
Depite Kalinijabo Barthelemy yagize ati “Iki kibazo gifite umuzi koko mu bijyanye n’Ubukoloni ndetse n’uburyo imbibi zaciwe, ariko tugarutse mu buryo bwihariye, iki kibazo kiriho uyu munsi dusanga byaba byiza tugarukiye kureba ibijyanye n’uko ikibazo gihagaze uyu munsi ku mubano wacu na kiriya gihugu ndetse n’ingaruka biri gutera.”
Iyi komisiyo ishinzwe gucukumbura mu mizi ikibazo kiri hagati ya RDC n’u Rwanda hagaragazwa umwihariko w’u Burasirazuba bwa Congo, n’isano yayo n’u Rwanda hashingiwe ku mateka y’ubukoloni y’ibi bihugu bituranyi.
Hari kandi kumenya impamvu ibibazo mu mibanire y’u Rwanda na RDC bigenda bigaruka ntibirangire burundu no kureba icyakorwa n’uburyo bwashyirwa mu bikorwa mu kubikemura haba ku rwego mpuzamahanga, ku rwego rw’Akarere cyangwa hagati y’ibihugu byombi.
Iyi komisiyo kandi izacukumbura imenye impamvu umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda ikorera mu Burasirazuba bwa Congo itarandurwa burundu no kumenya impamvu iki kibazo gikunze kwirengangizwa na Loni n’indi miryango mpuzamahanga ndetse na bimwe mu bihugu bikomeye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!