Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nizeyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Inkoranyabitabo y’Igihugu (National Library) iri mu nshingano z’Inteko y’Umuco, yavuze ko guhera ku wa 28 Ugushyingo 2024, batangije imurikabikorwa rya serivisi z’inzu y’ibitabo y’igihugu, ari na yo yashibutsemo gahunda yo guhuza abanditsi n’abasomyi.
Ati “Tugira ahantu abantu badakunze kugera, hari ibitabo bya kera, ibitaboneka, ibinyamakuru n’ibindi byose biri mu murage w’igihugu abantu batajya bageramo. Tubategurira uwo munsi kugira ngo bahinjire, bamenye ibyo dufite kuko nubwo tubibitse tuba dushaka ko n’abantu babikoresha. Iyo ni inshingano ya mbere.”
Yakomeje avuga ko kubera ko mu nshingano z’ikigo harimo no gushishikariza abantu gusoma no kwandika, bikaba mu byatumye batangiza gahunda yo guhuza abanditsi n’abasomyi b’ibitabo byabo.
Kuri iyi nshuro ibitabo byaganiriweho bwa mbere ni ibya Akariza Laurette Annely uri mu rubyiruko rwiyeguriye umwuga wo kwandika ibitabo.
Ibitabo bye birimo icyiswe “Wet Under the Rainbow” cyasohowe mu 2020 n’icyo yise “Rebounce’’ cyagiye hanze muri uyu mwaka.
“Wet Under the Rainbow” ni igitabo gikubiyemo inkuru z’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abafite ababyeyi babaye mu mahanga, iz’abiciwe muri icyo gihe, inkuru z’abana bavutse ku babyeyi bayikoze n’abandi bibasiwe n’ihungabana ryayiturutseho.
Icya “‘Rebounce’” kivuga ku ihererekanwa ry’ubudaheranwa nyuma yo kubona uko Abanyarwanda biyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nizeyimana yavuze ko bahisemo gutangirana na Akaliza, kuko muri gahunda bafite ari ugushishikariza urubyiruko gukunda gusoma no kwandika.
Ati “Twamuhisemo, kuko ari urubyiruko, kugira ngo afashe urundi rugenzi rwe, rubone ko kwandika bishoboka kandi birimo amahirwe, rubone ko rukwiriye kwandika amateka y’igihugu.”
Akariza Laurette Annely we yavuze ko iyi gahunda y’Inteko y’Umuco, yamushimishije cyane. Ati “Kuntekereza mu banditsi ba mbere bagomba guhura n’abasomyi babo ni ibintu byanshimishije cyane. Ni igikorwa kidasanzwe kuko kigiye gutunga itoroshi mu bwanditsi. Hari igihe umuntu aba akunda gusoma ariko atazi uko yahura n’umwanditsi.
Agaragaza ko uko umwanditsi ahuye n’abasomyi bimufasha kugira izindi mbaraga n’ibindi bitekerezo bishyashya.
Ati “Mu bindi bihugu byatangiye kera, umwanditsi aba afite aho ahurira n’abasomyi, ariko noneho ubu Inteko y’Umuco yabonye ko bikwiriye.”
Ibi bitabo bya Akaliza byaganiriweho biboneka muri Librairie Caritas, Librairie Ikirezi no ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gosozi. Icya Rebounce kigura 25.000 Frw mu gihe icya Wet Under the Rainbow kigura 15.000 Frw.
Uretse kungurana ibitekerezo kuri ibi bitabo by’uyu mukobwa, bamwe mu banditsi bamenye ko hari serivisi bajyaga baka mu mahanga kandi zitangirwa mu Rwanda.
Zirimo no guhabwa nimero mpuzamahanga iranga igitabo izwi nka International Standard Book Number (ISBN).
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!