Inteko rusange y’umuryango Inades Formation isanze mu Rwanda bishimira ibyo umaze kugeraho

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 Ugushyingo 2019 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Kuva kuri uyu wa 25 kugeza 28 Ugushyingo 2019, mu Rwanda hari kubera inteko rusange y’umuryango uharanira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, Institut Africain pour le Développement Economique et Social ( Inades Formation) igamije kwisuzuma no kurushaho kunoza ibikorwa by’uyu muryango.

Inades Formation ni umuryango washinzwe n’abapadiri b’aba Yezuwiti ukaba ugira uruhare mu bikorwa birimo guhugura abahinzi n’aborozi no kurengera ibidukikije mu bihugu ukoreramo hagamijwe iterambere mu bukungu n’imibereho myiza.

Ni inteko rusange iba igamije kwiga no kungurana ibitekerezo ku mirongo migari uyu muryango uba uzagenderaho mu myaka itatu iri imbere ndetse n’isuzumwa ry’ibikorwa by’uyu muryango muri buri gihugu ukoreramo, isanzwe iba rimwe mu myaka 3 iguhuriza hamwe amatsinda y’abakozi b’uyu muryango baturutse mu bihugu 10 ukoreramo, iy’uyu mwaka wa 2019 ikaba iri kubera I Kigali.

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Inades- formation Rwanda, Rukundo Alexis yavuze ko iyi nteko rusange ije isanga imikorere y’uyu muryango ihagaze neza mu Rwanda.

Yagize ati: “Inades formation Rwanda iri muri za Inades zihagaze neza cyane cyane mu bijyanye n’imicungire yayo, mu bijyanye no kubona abafatanyabikorwa, mu mikoranire myiza n’inzego za leta cyane cyane binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi dukorana mu kazi ka buri munsi”.

Rukundo yongeyeho ko iyi nteko rusange ije n’ubwo ije isanga uyu muryango uhagaze neza mu Rwanda ariko hakiri imbogamizi bahura nazo. Ati: “imbogamizi navuga ni izisanzwe nko kuba ibikenewe gukorwa ari byinshi ariko ubushobozi buri gihe ntibube buhagije, ibyo rero bigatuma rimwe na rimwe abakenera serivisi zacu batazibona mu buryo buhamye”.

Inades Formation mu Rwanda imaze kugira abagenerwa bikorwa 8984 barimo 4174 bibumbiye mu makoperative yemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative ni 6608 bari mu bimina.

Uyu muryango ufite icyicaro gikuru muri Ivory Coast kuri ubu ukorera mu bihugu icumi bya Afurika birimo Burkina faso, Uburundi , Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ivory Coast, Kenya, Tanzania Chad, Togo, n’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’igenamigambi muri Minisiteri y’ubuhinzi Dr Semwaga Octave wari n’umushyitsi mukuru yashimye uruhare rw’uyu muryango mu guteza imbere u rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Yagize ati: “Inades formation ifite uruhare runini kandi izanakomeza irugire muri gahunda ya kane yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi izagera mu 2024, kuko batanga amahugurwa, bagafasha abahinzi n’aborozi kwibumbira mu ma koperative, bakabafasha mu kumenya igihingwa batoranya igihingwa gishobora kurushaho kubaha inyungu”.

Kuri ubu mu Rwanda Inades Formation, aho ikorera mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Bugesera, Rwamagana, Ngoma na Kirehe ifasha abahinzi n’aborozi kujya mu makoperative, kongera umusaruro ndetse ikanabahugura no mu bijyanye n’imicungire y’umutungo wa koperative.

Mu bindi bikorwa Inades-Formation Rwanda igeza ku bafatanyabikorwa ni ukubaka ibigega bifata amazi yo ku nzu hagamijwe kuhira imyaka, gufasha abaturage kubona biogas, kubaka amasoko ya kijyambere y’ubucururi bw’imyaka n’imbuto, gufasha kubona amatungo magufi (Ihene, inkoko, ingurube,…) ndetse na gahunda ya Girinka kuri buri munyarwanda cyane mu karere ka Bugesera na Nyaruguru.

Richard Erpicum watangije uyu muryango mu Rwanda mu 1976 yavuze ko umaze gukora ibikorwa bishimishije n’ubwo intego zatumye ujyaho zitaragerwaho neza 100%.

Ati “Intego y’ibanze ni ukugira Isi yishimye, itunganye aho buri wese afite icyo kurya kandi tukabaho mu mahoro, nti tugomba kubeshya ntago twageze ku ntego ariko hari intambwe twateye, hari ibyo twakoze bishimishije mu kugerageza gutera imbere, mu gushyira abantu hamwe, mu kumva abaturage ndetse no kubatera akanyabugabo mu kwishyira hamwe”.

Muri iyi nteko rusange hazarebwa kandi uburyo uyu muryango wakagura ibikorwa byawo bikava mu bihugu 10 bikagera no bindi.

Iyi nteko rusange byitezwe ko ishobora gufatirwamo imyanzuro yatuma Inades Formation yongera umubare w'ibihugu ikoreramo
Iyi nteko rusange ya Inades Formation iri guhuriza hamwe abanyamuryango bayo baturutse mu bihugu 10
Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Inades- formation Rwanda, Rukundo Alexis yavuze ko iyi nteko rusange ije isanga imikorere y’uyu muryango ihagaze neza mu Rwanda
Richard Erpicum watangije Inades Formation mu Rwanda avuga ko yishimira ibikorwa imaze kugeraho
Umuyobozi Mukuru w’igenamigambi muri Minisiteri y’ubuhinzi Dr Semwaga Octave yashimye uruhare rw’uyu muryango mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda
Iyi nteko rusange ya Inades Formation iba rimwe mu myaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .