00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko ishinga amategeko igiye gushyiraho Komisiyo idasanzwe ku bibazo byo mu karere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 12:49
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyiraho Komisiyo idasanzwe, igamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni umwanzuro wafashwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane, nyuma yo kugezwaho ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere umubano mwiza mu karere, yiyemeza gukomeza kuyunganira binyuze mu mibanire n’izindi Nteko.

Aba Badepite, kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 bakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, abagezaho uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere wifashe.

Yabanje kubibutsa inkomoko y’ikibazo cyagejeje ku mutwe wa M23 nk’umutwe urwanira uburenganzira bwawo, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda n’abandi baturage bo muri Congo bazizwa ubwoko.

Yibukije Abadepite ko inshuro nyinshi uyu mutwe wa M23 wagiye ugaragaza ikibazo cy’uburenganzira bwawo n’Abanye-Congo muri rusange, ariko Leta ikavunira ibiti mu matwi, n’Umuryango Mpuzamahanga ntugire icyo ubikoraho.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko mu mpera z’umwaka wa 2021, aribwo hadutse imirwano hagati y’Ingabo za Leta, FARDC n’Umutwe wa M23. Kuva icyo gihe, RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Ni ibintu Leta y’u Rwanda yagiye ihakana kenshi ndetse ikagaragaza ibimenyetso bigaragaza ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’intambara yo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Nyuma y’ibisobanuro bahawe na Minisitiri Dr Biruta wari uhagarariye Guverinoma, abadepite bafashe umwanzuro wo gushyiraho komisiyo yo gucukumbura ibibazo.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagarutse ku bitekerezo byatanzwe n’abadepite birimo ko Inteko ishinga amategeko yakora umwanzuro wo kwamagana Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo.

Yakomeje ati “Ariko hakabaho n’Umudepite watanze igitekerezo cyo kuba hajyaho komisiyo yajya gusesengura ibibazo mu buryo bwimbitse kugira ngo n’iyo twagira umwanzuro dufata cyangwa se n’iyo twaganira na bagenzi bacu mu rwego rwa diplomasi, bibe bishingiye ku bitekerezo byacukumbuwe cyangwa se byasesenguwe neza.”

Abagize Inteko Rusange bose batoye ku bwumvikane busesuye ko hashyirwaho iyo komisiyo, abagize Biro y’Inteko Ishinga Amategeko bahabwa gutegura ibijyanye nayo n’abazaba bayigize, bitarenze iminsi 15.

Imyumvire y’Abadepite ku kibazo cy’u Rwanda na RDC

Mu bitekerezo byatanzwe n’abadepite, byagarutse ku gushimira Guverinoma y’u Rwanda ku buryo ikomeje kwitwara mu kibazo cyayo na RDC ndetse bagaragaza ko biteguye gutanga umusanzu wabo.

Depite Begumisa Safari Théoneste yashimiye Ingabo z’u Rwanda, RDF, n’izindi nzego z’umutekano zikomeje gucunga ubusugire bw’igihugu n’abagituye.

Visi Perezida w’Inteko ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yagarutse ku bushotoranyi Leta ya Congo ikomeje gukora ishaka gukururira u Rwanda mu ntambara, ariko rwo rukayereka ko rushaka amahoro.

Yakomoje by’umwihariko ku ndege ya Sukhoi-25 ya FARDC iherutse kuraswaho n’ingabo z’u Rwanda, ubwo yinjiraga mu kirere cyarwo mu karere ka Rubavu, ndetse amashusho yafashwe yerekana ko yagiye kuzimirizwa i Goma.

Ati “Kera tukiri abana batwigisha ubutwari no kutihanganira ikibi, hari igihe batwerekaga umurongo ngo uyu witwa Renga Renga, ugashyiraho uwa kabiri ngo iyi ni ‘Renga Nkumene’.”

“Ubwo barenze kuri Renga, bakagira agakorwa ko kumena bakora nubwo njyewe kanshimishije, ariko si cyane kuko nifuzaga ibirenzeho, kikagwa aho ngaho iwacu tukababwira ngo twakimenaguye. Ni gasopo ariko iya kabiri izaba Renga Nkumene.”

Depite Barikana Eugène we yagize ati “Bagenzi bacu b’abadepite muri Congo, bagaragaza iteka ko u Rwanda arirwo rwagiye rutera Congo. Ariko ibi bisobanuro Minisitiri yatugejejeho, amasezerano Congo yagiye isinya, byose usanga ntawe ubyitayeho, nta n’ubivuga.”

Yakomeje agira ati "Mu nama duhuriramo na bagenzi bacu tugerageza gusobanura [...] ariko ntabwo bashaka kubyumva, ukibaza impamvu."

Depite Barikana yavuze ko atumva impamvu ikibazo cya M23, buri gihe RDC ikomeza kugitwerera u Rwanda.

Ati "Ndashaka kubaza [...] ikibazo cya Congo na M23 iteka bacyegeka ku Rwanda kandi abagize M23 ni uko ari abanye-Congo, ukibaza impamvu abanye-Congo badashaka kwemera abaturage babo."

"Bagashaka kubirukana [ngo baze] mu Rwanda kandi bwa butaka batuyeho iyo myaka yose ntibanavuge ngo wenda nibanagenda bajyane nabwo."

Depite Mukayijore Suzanne yagize ati "Ndashimira ingabo z’igihugu cyacu zarashe ejobundi iriya ndege, zigira ngo zerekane ko u Rwanda atari insina ngufi ikwiriye gucibwaho urukoma, kuko byari bimaze kuba kabiri kandi kabiri mu rugo rw’umugabo ntabwo bikwiriye."

Depite Ntezimana Jean Claude we yabajije impamvu RDC yikoma u Rwanda cyane kurusha Uganda.

Ati "Imipaka yo muri aka karere ikatwa, ntabwo yakaswe nabi ku gice cya Congo gusa, no mu bihugu duturanye hari aho bitagenze neza kandi abanyarwanda bari muri ibyo bice bahawe ubwenegihugu bahinduka abaturage b’ibyo bihugu, nk’uko byakabaye bigenda muri Congo. Kubera iki Congo yo itigana abaturanyi?"

Abadepite bikomye Loni

Depite Pie Nizeyimana ati "Mubona ari iki gituma imiryango mpuzamahanga itavuga iyicwa ry’Abatutsi rikomeje gukorerwa muri Congo, njye mbona ko ari Jenoside yatangiye. No mu Rwanda ni uko yatangiye imiryango mpuzamahanga irebera."

Depite Hindura Jean Pierre we yagize ati "Ibimenyetso byo gutegura Jenoside hafi ya byose bimaze kugaragara muri kariya gace kandi ngo ribara uwariraye, twe tuzi uko byatugendekeye, hakwiriye kugira igikorwa."

Depite John Ruku Rwabyoma yagize ati "Umuryango mpuzamahanga ntabwo wishyurwa, ngo wemere ukuri kwacu. Tugomba kuvuga ukuri kwacu kugeza igihe umuryango mpuzamahanga uzakumvira naho ubundi tuzavuga [....] ntihagire ikiba."

"Nibiba ngombwa na Congo ibivuge byanabaye, twatabaye Abatutsi. Tureke kuvuga gusa, twanabivuga duhereye ku masezerano u Rwanda rwasinye, harimo inshingano zo gutabara abari mu kaga nka kariya."

Depite Rwabyoma kandi yavuze ko "Twaba turi batoya, twaba tudafite amikoro menshi, ntabwo turi insina ngufi kandi dutangiye kubyerekana, iyo indege za Congo zitangiye guta akababa hariya zari zimaze kuhagira akarima kabo, ngira ngo ubutaha bazitonda."

“Hari ba ruharwa baje muri aka gace ba Wagner, Wagner ni ibicibwa. Ni abacanshuro. Kureba igihugu cyo mu karere kizana ba Wagner, umuryango mpuzamahanga wose ugaceceka, ngo ni uko baje kurwanira Congo ifite amabuye, ubwo bubasha babuhabwa na nde?”

Depite Rwaka Pierre Claver ati "Ese umuryango mpuzamahanga wo ntabwo ubazwa, ko aribo bateye ikibazo bakizi?"

Ku badepite bibaza impamvu ibibera muri RDC bikomeje kuba kandi Umuryango w’Abibumbye urebera, Minisitiri Dr Biruta yabasubije agira ati “Hari n’Umudepite wabajije ngo UN iba hehe? UN iba muri Congo cyane ku bwinshi. Hariyo ingabo zigeze ku bihumbi 20.”

Yakomeje agira ati "Iyi mikoranire ya FARDC na FDLR n’imitwe yitwaje intwaro ikorera hariya, ntabwo ari ibanga, barabizi n’aho bibera, amatariki n’abari bazirimo izo nama, barabizi, ariko ngira ngo babifashe nk’aho bisanzwe, ngira ngo icyo bashinzwe ni ukwandika gusa bagakora amaraporo, bakohereza."

Avuga ko ingabo za Loni ziri muri RDC zagiyeyo zifite ubutumwa nyamukuru bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ariko ikibabaje ari uko FDLR n’indi mitwe nka FLN ikomeje ibikorwa byayo ntawe uyikoma mu nkokora.

Ati "Barabyibagiwe, kandi mu byabajyanye hariya ni ukurwanya imitwe yitwaje intwaro. Biriya rero birazwi ndetse n’ariya magambo y’urwango avugwa n’abayobozi, abakuriye imiryango itari iya leta n’abaturage basanzwe, byose birahari, niba tubibona, barabibona. Ahubwo babikoresha iki?"

Yakomeje agira ati "Umuryango Mpuzamahamga ntacyo uvuga ku bwicanyi [...] ni ibintu bitangaje, ubu twicaye aha ngaha, ejo muzajya kumva hasohotse itangazo rivuga iby’iriya ndege yavogereye ikirere cy’u Rwanda ikaraswa, muzumva byabaye ikibazo, hari inteko yateranye igafata umwanzuro."

Minisitiri Dr Biruta yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu bufatanye bagirana na bagenzi babo bo mu Karere, gutanga impuruza ku bikorwa by’ubwicanyi bikomeje kubera muri RDC.

Ati "Inteko rero yagira uruhare mu nshingano zayo, mu bubasha bwayo butandukanye, kugira icyo ivuga kuri ubu bwicanyi. Natwe ntabwo twabireba nk’amakuru gusa ngo twicecekere."

Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, Perezida Paul Kagame yavuze ko gushinja u Rwanda guteza umutekano muke muri RDC, bituruka ku gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga uhafite ingabo zihamaze imyaka isaga 20 ariko umutekano ukarushaho kuzamba.

Biro y’Umutwe w’Abadepite irangajwe imbere na Perezida, Mukabalisa Donatille (hagati) Visi Perezida ushinzwe ibikorwa by’inteko, Mukabagwiza Edda (ibumoso) na Visi Perezida ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Sheikh Mussa Fazil Harerimana
Abadepite bagaragaje ko RDC ikomeje kwirengagiza ibibazo byayo, ikabihirika ku Rwanda
Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda muri RDC, aherutse kwirukanwa
Abagize Inteko ishinga amategeko bagaragaje ubushake bwo kumenya byinshi ku bibazo bya RDC

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .