Nyuma yo kwakira amabaruwa y’abaturage 5030 bo mu Murenge wa Kanama, Akarere Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatatu, Mukabalisa yabwiye IGIHE ko abarenga miliyoni ebyiri bamaze kwandikira Inteko basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka Perezida Paul Kagame akazemererwa kongera kwiyamamaza mu mwaka 2017.
Yagize ati’’Amabaruwa amaze kurenga miliyoni 2, bafite uburenganzira bwo gukomeza kuzana n’andi kuko iyi ni ingoro yabo turabahagarariye baraza natwe tukabakira neza, igisubizo cyabo kizatangwa n’icyemezo cy’Inteko Rusange.’’
Abaturage bo muri Kanama bohereje amabaruwa banyuze muri Komite ya Ndi Umunyarwanda bagaragaje ko bafite impamvu zifatika zo gusaba ko Itegeko Nshinga ritazabangamira Perezida Kagame gukomeza kuyobora igihugu.
Umwe muri bane bazanye amabaruwa bahawe n’abaturage, Mugunga Jovin, yavuze ko umutekano u Rwanda rufite runasangiza amahanga ari imwe mu mpamvu ifatika bifuza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Yagize ati’’Impamvu ni nyinshi ariko umutekano dufite mu gihugu utuma tugera kuri byinshi birimo iterambere, amahoro, ubukungu n’ibindi, ibyo tubikesha Perezida Kagame n’iyo mpamvu twifuza ko Itegeko Nshinga ryavugururwa.’’
Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda iteganya ko Umukuru w’Igihugu atorerwa manda zitarenze ebyiri. Mu 2017 Perezida Kagame azaba asoje iya kabiri, abaturage bakaba bakomeje kugaragaza ko bifuza ko yazakomeza kubayobora.
Amafoto: Daniel Ndayishimiye
TANGA IGITEKEREZO