Inteko igiye guhamagaza ibigo bya Leta ngo bisobanure iby’imishinga yadindiye n’iyizwe nabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko igiye guhamagaza bamwe mu bayobozi muri Guverinoma ngo basobanure iby’imishinga minini y’iterambere yadindiye harimo n’iyo amafaranga yari yagenwe yakoreshejwe nabi.

Ni umwanzuro wasabwe na Komisiyo ishinzwe ubukungu mu Nteko, nyuma y’uruzinduko yagiriye aho iyo mishinga iri, igasanga itararangiye kandi yaratanzweho amafaranga menshi.

Mu ngendo abadepite bakoze hagati ya tariki 2 kugeza kuya 13 Gashyantare 2020, basanze hari umuhanda Bakokwe-Kiyumba-Nyabarongo wari uteganyijwe kubakwa mu karere ka Muhanga ariko utarakozwe kandi hari miliyari 1.54 Frw zari zimaze kuwugendaho.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko, Omar Munyaneza, yavuze ko ubwo bageraga ahari harateganyijwe kubakwa uwo muhanda, ntawo bahasanze kandi ntibanasobanurirwa aho ayo mafaranga yagiye.

Ingengo y’imari yagenewe uturere mu mwaka wa 2019/2020 yageze kuri miliyari 673 Frw avuye kuri miliyari 658.8 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje, bivuze ko hiyongereyeho miliyari 14 Frw.

Kugeza mu Ukuboza 2019, Komisiyo igaragaza ko ingengo y’imari y’uturere yari imaze gukoreshwa ku kigero cyo hasi kuko cyari 36 %, basubiyeyo muri Werurwe basanga hamaze gukoreshwaho 48 %.

Mu bijyanye n’ingengo y’imari y’iterambere, mu Ukuboza 2019 uturere twari tumaze gukoreshaho 27 % (miliyari 83.3%) naho ubwo abadepite basuraga iyo mishinga hari hamaze gukoreshwaho 40 %.

Mu mishinga y’iterambere 622, imishinga 154 niyo yari yararangiye, 344 ikiri gukorwa, imishinga 103 ikiri mu cyiciro cyo gutanga amasoko naho imishinga 21 nta kirakorwa kandi atari uko yabuze amafaranga.

Icyakora hari tumwe mu turere twagiye tugaragaza ko iyo twatse amafaranga yo gukora ibikorwa bimwe na bimwe by’iterambere, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itinda kuyarekura cyangwa se akarekurwa mu byiciro.

Munyaneza yavuze ko hari n’uturere dufite igenamigambi ripfuye bikagira ingaruka ku mishinga y’iterambere.

Nko ku bitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, harubatswe ariko ntihashyirwa inzira z’umurongo mugari wa internet ndetse nta nzira z’amazi zihari kandi mu ngengo y’imari byari byarateganyijwe.

Kuri ibyo bitaro kandi nta mashini yifashishwa mu gutwika imyanda, imashini itanga amashanyarazi ifite ubushobozi buke ndetse nta n’uburyo bwo gutunganya imyanda buhari.

Ingengo y’imari y’ibikorwa by’uburinganire nayo ntiyakoreshejwe kuko muri miliyari 92.7 Frw yari agenewe imishinga yo guteza imbere abagore, abadepite basanze miliyari 53.9 Frw ariyo amaze gukoreshwa.

Mu myanzuro Komisiyo y’Ubukungu yatanze ni uko hahamagazwa Minisiteri n’ibigo bireberera iyo mishinga yadindiye, igasobanura impamvu yabyo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nka Minisiteri y’Ubuzima izahamagazwa ku bibazo bijyanye n’amavuriro n’ibitaro muri Nyaruguru, imishahara y’inzobere ku bitaro bya Rwinkwavu na Rilima itarishyuwe, impamvu hari amavuriro y’ibanze (poste de santé) mu Karere ka Rwamagana adakoreshwa n’ibindi.

Basabye kandi Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kumenya impamvu umuhanda Bakokwe-Kiyumba Nyabarongo utubatswe.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izasobanura impamvu imwe mu mishinga y’iterambere yakererewe ndetse n’ikorwa nta nyigo ifatika ihari, ikibazo cy’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza itinda kwishyurwa ibitaro n’ibindi.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda izasobanura aho igeze umushinga wo kubaka agace kahariwe inganda muri buri karere, iy’ibidukikije isobanure iby’umushinga wo kwita ku cyogogo cy’umugezi wa Sebeya ukomeje kwangiza byinshi.

Mu myanzuro Komisiyo y’ubukungu yatanze ni uko hahamagazwa Minisitireri n’ibigo bireberera iyo mishinga yadindiye, kuza gusobanura impamvu yabyo mu Nteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .