Babikomejeho kuri uyu wa 28 Ukuboza 2022, ubwo Minisitiri Musabyimana yaganiraga n’abayobozi bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi mu rwego rwo kumenyana no kuganira ku mahirwe n’imbogamizi muri muri iyi zone yAmajyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
Mukamazimapaka Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarusazi mu murenge wa Bwishyura, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu ko bwabemereye inyoroshyangendo
Ati “Kugira ngo uzumve ikibazo kibereye I Karongi ku byapa byo ku nkambi (Kiziba) byasabaga moto ya 3000Frw niyishyuriye kugenda gusa kuko imbere mu kagari ntabwo dusinyisha misiyo. Ikibazo cyazaga gitunguranye ukaba watekereza aho uri bukure tike wenda utayicaranye ariko ubu umuntu azajya ahita afata moto ye agere ku muturage adatinze”.
Abakozi bake
Ubusanzwe mu kagari haba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. Aba bakozi babazwa imihigo irenga 60 yo mu byiciro bidatukanye.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko ku bakozi bo mu kagari hakongerwaho abandi batatu barimo ushinzwe ubuhinzi, ushinzwe ubworozi n’ushinzwe kwakira abaturage.
Kayitare Gaetan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitarama uhagarariye ba gitifu b’utugari mu karere ka Karongi, yavuze ko ba gitifu b’utugari bagorwa no kugera ku baturage kuko akagari ari kanini, kakagira abakozi babiri gusa kandi basabwa byinshi kandi badafite inyoroshyangendo.
Ati “Imihigo yose imanuka yerekeza mu kagari noneho ugasanga ya mihigo 60 cyangwa 70 kuyishyira mu bikorwa muri abantu babiri ni ikibazo”.
Nyiranzayirwanda Rachel, Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Kigarama mu murenge wa Gishyita, yavuze ko ubu bw’abakozi ku kagari butuma abaturage batabona serivise nziza.
Ati “Nkurikije inshingano tubazwa mbona dukeneye nk’abakozi bane cyangwa batanu”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yijeje abagitifu b’utugari ko Leta izabafasha kubona amapikipiki nk’uko n’ahandi bigenda.
Musabyimana yavuze ko kuba mu kagari hakora abakozi babiri atari ikibazo ngo ahubwo icyaba ikibazo ni uko baba badafite ibikoresho byo kubohereza mu kazi.
Ati “Ikibazo cy’umubare w’abakozi ntabwo ubundi cyagombye kuba ikibazo cyo ubwacyo baramutse koko abo bantu bashaka gukora. Nta mubare munini uhari w’abakozi bakora akazi ko mukagari. Uko bangana bangana n’akazi bafite ahubwo niba nta bikoresho bafite byo byaba ari ikibazo".
Minisitiri Musabyimana yijeje abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ko ikibazo cy’abakozi cy’umushahara muto guverinoma izakomeza kukirebaho

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!