Intandaro y’ihungabana ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, abayirokotse bafite amateka n’ibikomere biremereye imitima yabo by’inzira ikomeye banyuzemo, ndetse bikaba bigenda biba uruhererekane no ku babakomotseho.

Ayo mateka ashaririye banyuzemo atuma bahura n’ibihe bitaboroheye byo guhangabana iyo bibutse akaga bahuye nako. Aba bantu bafite imiryango yabo irimo n’abana bavutse nyuma ya Jenoside bagirwaho ingaruka n’amateka y’ababyeyi babo.

Usibye kuba bafite ababyeyi bahungabanye bahora bitaho, nabo rya hungabana ribageraho kandi usanga bo bibakomereye kuko umuryango nyarwanda utarumva ko umwana yahungabanywa n’ibyo atabonye.

Hirya no hino mu Rwanda hagiye hagaragara abana bahura n’iri hungabana kandi baravutse nyuma ya Jenoside aho usanga aba bana barota inzozi mbi, kubura ibitotsi, kugira umunabi n’ibindi.

Mu nama nyunguranabitekerezo iherutse gutegurwa n’Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), byagaragajwe ko iri ihungabana hari ubwo riterwa no ku bwirwa amateka ku bana bataragira ubushobozi bwo kuyakira, bagahungabana badafite n’ababumva.

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Mugwaneza Odrée, yavuze ko igituma abana bavutse nyuma ya Jenoside bahungabana ari uko ababyeyi batangira kubatura kagahinda banyuzemo bataragera igihe cyo kubyakira.

Ati “Ihungabana ku bana bavutse nyuma ya Jenoside hari ubwo riterwa n’ababyeyi bacu, bya bikomere afite agashaka ku bigusangiza kandi nta gihe cyabayeho cyo kugutegura mu mutwe ngo amenye niba ubyakira.”

Yakomeje avuga ko ikindi gituma aba bana bagira ihungabana riri ku rwego rwo hejuru ari uko sosiyete itabasha kumva ukuntu umwana wavutse nyuma ya Jenoside ahungabana.

Yagize ati “Usanga sosiyete yibaza ukuntu umwana wavutse nyuma ya Jenoside ahungabana, bakabifata nk’aho bitariho wa mwana ufite rya hungabana akarwana no kurihisha bikamubyarira ibibazo bikomeye.”

Si ibi gusa kuko no kuba hari ababyeyi batabasha kuvuga amateka y’ibyababayeho, bishobora gutuma abana bajya kuyashakira ahandi, bahabwa amakuru atariyo bikabaviramo ihungabana.

Mugwaneza abona umuryango nyarwanda ukwiye kumva ko abana bavutse nyuma ya Jenoside nabo bashobora guhura n’ihungabana, ibyo bikaba intambwe iganisha ku kubafasha.

Yagize ati “Sosiyete igomba kumva ko abana bavutse nyuma ya Jenoside bahura n’ihungabana bitewe n’amateka y’ababyeyi babo n’aho abakuriye, bakwiye kubumva bakabafasha kuko iyi ni indwara ivurwa igakira.”

U Rwanda ruri kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihe sosiyete ikwiye gufatanyiriza hamwe mu gufasha abana bavutse nyuma ya Jenoside bafite ihungabana.

Abana babyutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora guhura n'ihungabana bivuye ku babyeyi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .