00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambwe ku yindi; twinjirane mu iterambere ry’Akarere ka Gakenke iwabo w’Ikawa na Gasegereti

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 Ukwakira 2022 saa 01:20
Yasuwe :

Imisoro n’Amahoro nibyo nkingi y’iterambere r’igihugu. Iterambere igihugu kigenda kigeraho rishingiye ahanini kuri gahunda y’imiyoborere myiza, ubushake bwa politiki ariko umwihariko ukaba uburyo imisoro yakirwa kandi igacungwa neza.

Hashize imyaka 25 hashinzwe ikigo cy’Imisoro n’amahoro cyatunganije uburyo bw’isoresha ku buryo imisoro yakirwa mu gihugu kuva 1998 kugera ubu imaze kwikuba inshuro zikabakaba 30.

Uko yiyongera ni nako Leta ibona ubushobozi bwo guha inzego zitandukanye uburyo bwo kubaka ibikorwa remezo bifasha abanyarwanda kugira imibereho myiza baniteza imbere.

Iyo usubije amaso inyuma mu myaka 28 ishize Abanyarwanda bibohoye, ubona ko ari imyaka yagoranye cyane kuko ubuyobozi bw’Igihugu bwari buri guharanira kubaka ibyari byarasenywe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rugendo rwari rukomeye kuko Leta yasanaga ibikorwaremezo byangijwe itibagiwe n’imitima y’abahekuwe muri icyo gihe cya Jenoside no guhuza abanyarwanda bakongera kubana.

Ibi byose bishimangira ubudasa u Rwanda rwagezeho mu myaka isaga 28 ishize rwibohoye ari nacyo benshi batangarira bibaza ibanga abanyarwanda bagendana.

Kuri ubu umuntu wari uzi ibice bitandukanye by’igihugu mu myaka 28 iyo ahageze, asanga byarahindutse kuko ibyo benshi bumvaga nk’umugani bitakiri inkuru.

Gusa mu Karere ka Gakenke ho hari umwihariko kuko mbere y’iyo myaka nta kintu gifatika cyabonekaga kigaragaraza iterambere.

Ya misoro twahereyeho tuvuga niyo yatumye muri aka Karere hubakwa ibikorwaremezo hirya no hino.

Urugero rugufi rw’uko itangwa ry’imisoro ryagiye rizamuka mu gihugu ndetse no mu Karere ka Gakenke by’umwihariko, ni uko kuva muri 2015/2016 kugera 2019/2020 imibare igaragazwa na RRA Tax Statistics, Akarere ka Gakenke kavuye mu kwinjiza imisoro ingana na miliyari 1.8 Frw ikagera kuri miiyari 3.5 Frw. Uku kwiyongera kandi kugaragara no mu tundi turere mu gihugu.

Akarere ka Gakenke mu myaka 25 ishize kari mu twubatse ubukungu bwako mu ngeri zitandukanye z’iterambere n’imiyoborere myiza.

Uburezi kuri bose

Kimwe mu binogereza iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose ni ukubaka urwego rw’uburezi rukomeye bityo igihugu kikagira abakozi b’abahanga b’ejo hazaza mu nzego zitandukanye.

Hambere mu Karere ka Gakenke habonekagamo abanyeshuri bake ndetse n’ibigo by’amashuri byari bike ariko kuri ubu mu myaka 28 ishize Aka Karere kageze ku iterambere mu bikorwa by’uburezi.

Akarere ka Gakenke kamaze kubaka urwego rw’uburezi rukomeye aho kuri ubu hubatswe amashuri mashya 500 na Kaminuza zitandukaye nka Kaminuza y’Ubuvuzi iherereye i Ruli.

Ni iwabo w’ikawa y’umwimerere

Ikawa ni kimwe mu bihingwa bizamura u Rwanda ku ruhando Mpuzamahanga bijyanye n’umwimerere n’uburyohe bwayo.

Mu bikorwa bigaragaza iterambere rya Gakenke hakozwe byinshi mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro w’ibibukomokaho.

Kugeza ubu muri aka Karere hubatsemo inganda 15 zitunganya ikawa ku buryo kaza mu turere dutanu twa mbere mu gihugu dutunganya ikawa nyinshi.

Mu Murenge wa Ruli hubatswe uruganda rutunganya ikawa rwa Dukunde Kawa. Uri ni rumwe mu nganda zikomeye mu gihugu z’ikawa kubera ko ruri mu zitunganya ikawa mu byiciro bigera kuri bitatu.

Ubusanzwe ikawa igikurwa mu murima ikagezwa ku ruganda, iratonorwa, ikumishwa ndetse ikanarobanurwa. Hariho kandi kuyitunganya ku buryo yatangira guhita inyobwa. Usanga benshi bakora kimwe muri ibi bikorwa ariko aha si ko bimeze.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Dukunde Kawa, itunganya Musasa Coffee, Mubera célestin yabwiye IGIHE ko bafite umwihariko wo kugira kawa iryoshye kandi ishimangira umusaruro w’iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Ikawa yacu ni umwimerere, uyinyoyeho ahita yumva ko ari iyacu kuko dukora ikawa nziza.”

Kuri ubu iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 1193 b’abahinzi b’ikawa ndetse ifite ubushobozi bwo gutunganya nibura toni ibihumbi 288 buri mwaka.

Wibuke ko uru ari rumwe mu nganda 15 z’ikawa zibarizwa muri Aka Karere.

Uretse ikawa gusa ariko n’umusaruro w’ibiribwa bisanzwe wakomeje kongerwa biturutse ku gutanga inyongeramusaruro, guca amaterasi y’indinganire ndetse no gutunganya ibishanga.

Ubworozi nabwo ntibwibagiranye muri aka Karere kuko udatunze yahawe inka muri gahunda ya Girinka.

Hubatswe inganda zitandukanye zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi nk’uruganda rutunganya ifu yuje intungamubiri n’izindi zinyuranye.

Iwabo wa Gasegereti na Colta

Ubukungu bwa Gakenke kandi bwubakiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho muri aka Karere hacukurwa ingano itari nke y’amabuye ya Gasegereti na Colta.

Ibi byahinduye ubuzima bw’abaturage by’umwihariko mu Murenge wa Ruli aho ibi bikorwa bibera.
Nka koperative y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, Cooperative Minière Kababara et Gikingo (COMIKAGI) yahawe ubuzima gatozi mu 2009, ni imwe mu zigaragaza impinduka aho ikorera. Kuri ubu itanga akazi ku bakozi basaga 1800 buri kwezi.

COMIKAGI ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buso bwa hegitare 570. Ku mwaka itunganya ingano ya toni ibihumbi 33 za Colta na 93 bya Gasegereti.

Ku isoko ikilo cya Colta kibarirwa hagati y’ibihumbi 56 Frw na 90,000 Frw mu gihe Gasegereti ibarirwa hagati y’u 8.000 Frw na 13,000 Frw.

Uku gukungahara ku mabuye y’agaciro bituma n’abaturage ba Gakenke bagira uruhare mu kwiyubakira igihugu binyuze mu itangwa ry’imisoro ari nayo ntangiriro y’iterambere ry’igihugu.

Amazi n’amashanyarazi byegerejwe abaturage

Ubundi Akarere ka Gakenke gafite ubuso bwa 704.06 Km2, Imirenge 19, utugari 97 n’imidugudu 617. Ni Akarere gatuwe n’abaturage 382, 932 bagizwe n’abagabo 189,891 (49.6%) n’abagore 193,041 (50.4%).

Mbere ya 2000 muri aka Karere nta muriro nta n’amazi abaturage bagiraga. Abakeneraga amazi meza bavomaga ibishanga kuko n’ayari ahari atari atunganyije ku buryo abaturage bayakoresha mu buryo bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vienney, yagaragaje ko bimwe mu byakozwe harimo kwibanda ku bikorwa byo kwegereza abaturage amazi, umuriro, amavuriro n’ibindi bitandukanye. Kuri ubu amazi meza agera ku baturage mu Karere ku kigero cya 78% mu gihe umuriro w’amashanyarazi ari 53%.

Muhizi Ildephonse ni umwe mu baryohewe no kubona umuriro w’amashanyarazi muri centre ya Gakenke akaba yarawubyaje umusaruro ashinga salon de coiffure.

Ati“Uyu muriro wabaye amata abyaye amavuta. Naguze imashini zogosha ubu salon de coiffure irakora neza nkabona amafaranga abeshaho umuryango wanjye kandi nahaye akazi abanda bantu 3 nabo batunze imiryango yabo.”

Nizeyimana yemeza ko kubona ibyibanze ku baturage ba Gakenke bituruka ku kuba abikorera baratinyutse bagahindura n’imyumvire ku itangwa ry’imisoro.

Ati “Urebye ibyo tumaze kugeraho ni urugero rwiza rw’uko abikorera bamaze gusobanukirwa neza gutanga imisoro nubwo hari ibigikwiriye kunoza kurushaho kugira ngo turusheho kwiyubakira igihugu cyiza.”

Ibi byahinduye n’imibereho myiza y’abaturage kuko byatumye n’umubare w’abana bagwingira ugabanyuka ugereranyije n’utundi turere mu ntara y’Amajyaruguru aho kuri ubu habarurwa 39% mu gihe n’abana bapfa bavuka bagabanyutse kubera ibitaro byegerejwe abaturage.

Muri aka Karere harimo imiyoboro inyuranye yubatswe yifashisha mu kuzamura ishusho y’akarere nka Rwisoko-Rushashi, umuyoboro wa Gatonde, Ruli-Coko, Kamubuga-Sereri, Kanyansyo-Mutanda, Minazi, Nyarwungo yo mu Murenge wa Muzo na Nyagahondo Water supply yo mu murenge wa Karambo.

Imihanda, ibiraro n’imiyoborere myiza byitaweho

Nkuko Meya Nizeyimana abisobanura, gusora neza ni ukwigirira neza no kubaka igihugu.

Abikorera batanga imisoro muri aka Karere batuma yongera kubagarukira mu ngengo y’imari bahabwa buri mwaka yifashishwa mu bikorwa bitandukanye no kwagura ibikorwa remezo.

Mu rwego rwo korohereza abahinzi kugeza umusaruro wabo ku masoko atandukanye yubatswe, udukiriro, kugera ku mavuriro, amashuri no guteza imbere ubuhahirane hubatswe imihanda inyuranye.

Muri yo harimo umuhanda wa Gitikinyonyi-Ruli, Gicuba-Janja, Kaziba-Muzo-Janja, Kirenge-Rushashi n’Umuhanda wa Gakenke-Base uhuza na Burera ndetse na Gicumbi.

Muri rusange asaga miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda yashowe mu bikorwa byo kubaka, gusana no kuvugurura imihanda n’ibiraro.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yashoye asaga miliyari 9 Frw mu bikorwa byo gushyigikira abikorera no kuzamura imibereho myiza y’abaturage hubakwa amasoko, udukiriro, amabagiro agezweho ndetse n’ibindi bifasha umuturage kwiteza imbere.

Muri uru rwego rw’imiyoborere myiza kandi akarere kagiye kavugurura imikorere n’ahatangirwa serivisi hubakwa bigendanye n’igihe nk’aho hubatswe ibiro by’Akarere bigezweho ndetse n’ibiro by’imirenge imwe ni mwe biravugururwa.

Kugeza ubu ibyishimo ni byose ku baturage bo mu bice bitandukanye bya Gakenke kubera abaturage bari batuye mu manegeka bimuwe bagatuzwa mu midugudu igezweho aho kuri ubu Gakenke ifite imidugudu y’icyitegererezo ya Nyundo na Mwanza IDP Model Villages.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugerero Dancille yemeza ko iyi ntara ikomeje kugeragaza ubukaka n’ubushongore mu kubaka u Rwanda no guhihibikanira iterambere ry’uturere tuyigize n’umuturage udutuye.

Abaturage bubakiwe amasoko anyuranye abafasha mu kugeza umusaruro wabo ku isoko
Abaturage bishimira ibiraro byo mu Kirere bubakiwe
Amasoko yubatswe mu bihe bitandukanye afasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko
Muri Gakenke hubatswe ibiraro bitandukanye bifasha abaturage mu buhahirane
Hubatswe imihanda yoroheje ubuhahirane
Hubatswe udukiriro dufasha abaturage mu guhanga imirimo
I Ruli hagejejwe Kaminuza mu, ibintu byafatwafa nk'inzozi
Ikawa ya Gakenke yihagazeho ku isoko
Imashini ipima ubwoko butandukanye bw'amabuye y'agaciro
Imashini yifashishwa mu gutunganya amabuye y'agaciro no kuyarobanura
Ibiro by'Akarere ka Gakenke biri mu bikorwa remezo bishya byagezweho
Hubatswe ibiro by'Akarere ka Gakenke byatwaye isaga miliyari 2 Frw
Imashini zifashishwa mu gutunganya ikawa nziza
Mu bitaro hagiye hongerwamo izindi serivisi mu zihatangirwa
Ku bufatanye na Leta ibitaro bya Ruli byaravuguruwe mu buryo bugezweho
Mu myaka 25 ishize hubatswe ibitaro bitandukanye
Aha ni mu ruganda rutunganya amabuye y'agaciro
Udukiriro twubatswe twatinyuye abaturage, bihangira imirimo
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yagaragaje ko iterambere ry'Akarere rishingiye ku buhinzi bwa kawa
Umuyobozi muri Koperative Komikagi, icukura amabuye y'agaciro yishimira uko imisoro batanga igarukira abaturage

Amafoto ya IGIHE: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .