00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakimbirane hagati ya Afurika y’Epfo na Israel akomeje gufata indi ntera

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 11 September 2024 saa 11:55
Yasuwe :

Amakimbirane hagati ya Afurika y’Epfo na Israel arakomeje ndetse iki gihugu cyatangaje ko bitarenze mu Ukwakira 2024 kizaba cyatanze ibimenyetso ku Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), by’uko Israel iri gukorera jenoside Abanya-Palestine mu ntambara ihanganyemo n’Umutwe wa Hamas muri Gaza.

Iby’ibyo bimenyetso byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, bibinyujije mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 10 Nzeri 2024.

Itangazo rigira riti “Mu gihe ikirego kitaremezwa Israel igomba gukurikiza ibyemezo by’agateganyo ICJ yabaye itanze kugeza uyu ubu.”

Ibyo byemezo ni ibisaba Israel guhagarika ibitero byayo mu Mujyi wa Rafah wo mu Majyepfo ya Gaza, mu kwirinda ko yagwa mu byaha by’intambara, icyakora byarakomeje.

Ubutegetsi bwa Pretoria bwarahiye ko ikirego bwarezemo Israel mu Ugushyingo 2024 buzakomeza kugikurikirana kugeza ubwo cyumviswe ndetse ICJ ikagira icyo ibikoraho.

Afurika y’Epfo ishinja Israel gushaka gukuraho igice kimwe cy’abaturage ba Palestine, ibintu ikomeje kugaragaza ko iki gihugu kiyobowe na Benjamin Netanyahu kigomba kubiryozwa uko byagenda kose.

Ni ikirego Afurika y’Epfo ishyigikiwemo n’ibindi bihugu nka Nicaragua, Palestine, Turikiya, Espagne, Mexique, Libya na Colombia.

Icyakora ICJ yatanze tariki ya 28 Ukwakira 2024 nk’igihe ntarengwa Afurika y’Epfo igomba kuba yakusanyije ibimenyetso byose bigaragaza ko ikirego cyayo kigomba gukomeza.

Bivugwa ko Israel yatangiye gusaba Amerika gushyira igitutu kuri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika kugira ngo gihagarike icyo kirego.

Kuva Israel yatangiza ibitero simusiga kuri Hamas, bimaze guhitana Abanye-Palestine barenga ibihumbi 41 ndetse ubu habarurwa inkomere zirenga ibihumbi 95 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine ibitangaza.

Abanye-Paletine barenga ibihumbi 41 bamaze guhitanwa n'ibitero bya Israel muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .