Yabitangaje kuri uyu wa 03 Gashyantare 2025, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, ku bijyanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze gushyirwa mu majwi ko rugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ihanganishije umutwe wa M23 urwanira uburenganzira wimwe no kurinda abaturage ba RDC by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda bicwa umunsi ku wundi abandi bakagirirwa nabi, ubutegetsi bwa Kinshasa burebera.
Byanyuze mu nzira zitandukanye kugira ngo iki kibazo gikemurwe, ariko birananirana uyu mutwe wegura intwaro, kugira ngo uhagarike ibikorwa by’ubwicanyi byakorerwaga abo bantu, icyakora bamwe bakirengagiza ukuri, ibibazo byose bigatwererwa u Rwanda.
Kuri iyi nshuro Perezida Kagame yagaragaje ko intambara itatangijwe n’u Rwanda ndetse n’abari kurwanira uburenganzira bwabo na bo bataruturutsemo.
Ati “Iyi ntambara mubona ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, yatangijwe na RDC. Aba bantu bari kurwanira uburenganzira bwabo ntabwo baturutse hano [mu Rwanda].”
Perezida Kagame abajijwe niba intambara iri kuba muri RDC itazakwira mu karere kose, yasubije ko nta muntu urajwe ishinga n’intambara.
Ati “Sintekereza ko hari umuntu ushishikajwe n’intambara. Sintekereza ko na Tshisekedi arajwe ishinga n’intambara we ubwe ariko yayobowe muri uwo murongo n’abamwerekaga ko bazamurwanira intambara ze.”
Perezida Kagame kandi yongeye gutangaza ko u Rwanda ruzakora buri kimwe cyose gishoboka ngo rurinde ubusugire n’abaturage barwo, agaragaza ko ntawe ruteganya gutegaho amaboko ngo arurindire umutekano kabone n’iyo yaba Umuryango w’Abibumbye cyangwa umuryango mpuzamahanga.
Inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze kugaragaza ko rwashyizeho ingamba zikomeye z’ubwirizi ku mipaka yarwo, mu kwirinda ko hari uwaruca mu rihumye agahungabanya abaturage barwo.
Rugaragaza ibyo rushingiye ku ngingo nyinshi zirimo n’uburyo RDC yakunze gutera icyuhagiro FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi uwo mutwe w’iterabwoba uhora ugerageza ibitero byo kuruhungabanyiriza umutekano.
Ibintu byasubiye irudubi ubwo Perezida Félix Tshisekedi yagaragazaga inshuro nyinshi ko azatera u Rwanda.
Kuri iyi nshuro Perezida Kagame yavuze ko icyo bizasaba cyose kizakorwa ariko umutekano w’u Rwanda n’abaturage barwo bakarindwa byuzuye.
Ati “Nta muntu n’umwe yewe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa umuryango mpuzamahanga uzaturindira umutekano nitutawirindira.”
Perezida Kagame yavuze ko ibiri kubera muri RDC biteje impungenge ku mutekano w’u Rwanda, icyakora ashimangira ko “u Rwanda ruzakora buri kimwe cyose kugira ngo rwirinde 100%.”
Madowo yabajije Perezida Kagame ku bijyanye n’abamugereranya na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, washatse kwinjira muri Ukraine akigarurira bimwe mu bice byayo, Umukuru w’Igihugu agaragaza ko atazabuza abavuga kuvuga, icy’ingenzi ari uko u Rwanda rugomba gukora ibiri mu nshingano zarwo.
Ati “Hazavugwa inkuru nyinshi. Ntabwo nabuza abashaka kuvuga [...]. Nabikoraho iki? Icyangombwa ni uko tugomba gukora ibitureba, tukamenya ko twarokotse ikibi cyose cyaza ku gihugu cyacu.”
Perezida Kagame kandi yongeye kugaragaza FDLR nk’ikibazo gikomeye ku Rwanda, na cyane ko yakiriwe ikanafashwa byuzuye na Congo, ndetse n’ibindi bihugu bikemera kwifatanya na yo byirengagije amabi uwo mutwe wakoze mu Rwanda, ariko yizeza ko uko byagenda kose u Rwanda rutazahwema kwirindira umutakano no kwitabara mu gihe rwaterwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!