00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara ya Hezbollah na Israel imaze guhombya ubukungu bwa Liban arenga miliyari 8$

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 November 2024 saa 08:54
Yasuwe :

Mu gihe cy’umwaka Hezbollah imaze ihanganye n’Ingabo za Israel mu ntambara iri kwibanda mu bice by’Amajyepfo ya Liban, ubukungu bw’iki gihugu bumaze guhomba agera kuri miliyari 8$ kubera isubira inyuma ry’inzego zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’isenyuka ry’ibikorwaremezo.

Banki y’Isi yavuze ko ubukungu bwa Liban buzagabanuka ku kigero cya 6.6% muri uyu mwaka, icyakora ibi bije bisanga n’ubundi ubu bukungu buri mu kangaratete kuko mu myaka itanu ishize, bumaze kugabanuka ku mpuzandengo ya 34%, ahanini biturutse ku bibazo by’ubukungu iki gihugu cyinjiyemo mu 2019.

Iri gabanuka ry’ubukungu ringana gutya, ryari ryarubatswe mu myaka 15 ishize, ibivuze ko ubukungu bw’iki gihugu bwasubiye inyuma ku kigero bwariho mu 2009. Si ibyo gusa kandi kuko ubukungu buzakomeza kumanuka mu myaka iri imbere, kuko buzamanuka ku kigero cya 2.28% mu 2025 na 2.43% mu 2026.

Iyi ntambara imaze guhombya ubukungu bwa Liban arenga miliyari 5$ biturutse mu igabanuka ry’ubucuruzi, ibikorwa by’ubukerarugendo n’ibindi birimo inyubako zibarirwa mu bihumbi 100 zimaze gusenywa, zifite agaciro nibura kagera kuri miliyari 3$.

Icyakora ubukungu bwa Israel nabwo bukomeje kuba mu mazi abira kuko Banki Nkuru y’iki gihugu iherutse kuvuga ko ubukungu bw’icyo gihugu buzazamuka ku kigero cya 0.5% aho kuba 1.5% yari yateganyijwe n’abahanga mu by’ubukungu.

Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ubukungu bw’iki gihugu nabwo bwazamutse ku kigero cya 0.3% nyamara abahanga mu by’ubukungu baratekerezaga ko buzazamuka ku kigero kiri hagati ya 2.5% na 5%.

Ku rundi ruhande, ikiguzi cy’intambara yo muri Gaza ndetse no mu Majyepfo ya Liban kimaze kurenga miliyari 66$.

Intambara ya Hezbollah na Israel imaze guhombya ubukungu bwa Liban arenga miliyari 8$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .