00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni umukinnyi wa Handball ukunda gusoma ibitabo: Ubuzima bwo hanze y’akazi bwa Minisitiri Sebahizi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 August 2024 saa 07:39
Yasuwe :

Iminsi icumi irashize Sebahizi Prudence agizwe Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze.

Benshi bacyumva izina rye batangiye kuzingura mudasobwa, bashaka kumenya Prudence Sebahizi uwo ari we cyane ko ryari izina ritari rimenyerewe cyane muri Politiki y’u Rwanda.

Nubwo yabaye mushya kuri bamwe, Sebahizi amenyereye iby’ubucuruzi n’inganda yaragijwe kuko abimazemo imyaka myinshi ndetse akaba yarakoze inshingano zinyuranye.

Mu Kiganiro cyihariye na IGIHE yagarutse cyane ku mirimo yanyuzemo mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, indangagaciro zikunze kumuranga nyuma y’akazi ndetse n’inshingano ku bakiri bato.

Tariki ya 1 Werurwe 1978 ni bwo Sebahizi yabonye izuba. Yavukiye mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, ari na ho yize amashuri abanza.

Amashuri yisumbuye yayize muri Groupe Scolaire de Nyabikenke ubu ni mu Karere ka Muhanga, aho yize ibijyanye n’Ubukungu ndetse aza gukomereza amasomo nk’ayo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Kuri ubu Sebahizi afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Iterambere Mpuzamahanga “International Development Policy” yakuye muri Kaminuza Nkuru ya Seoul muri Korea y’Epfo.

Sebahizi Prudence akirangiza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yahise aba rwiyemezamirimo ndetse yiyemeza gukora buri kimwe cyose gishobora gufasha umuntu kubona amafaranga.

Icyo gihe ni bwo yatangiye no kujya afasha abandi ba rwiyemezamirimo bato mu birebana n’ubujyanama n’amahugurwa.

Hagati ya 2004 na 2005 yakoze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nk’umukozi ushinzwe gutanga ubumenyi mu guhugura abantu batandukanye. Mu 2006 yashyizwe mu itsinda ry’Abanyarwanda batangije imishyikirano y’uko u Rwanda rwakwinjira mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Sebahizi yaje kuba Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga aho yakoze mu biro by’uwari Minisitiri icyo gihe Louise Mushikiwabo kugera mu 2012.

Muri uwo mwaka, urugendo rwo gukora muri Leta rwarahagaze kuko yahise agirwa Umuhuzabikorwa wo ku Rwego rw’Igihugu w’Ihuriro ry’Imiryango yigenga yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, East African Civil Society Organizations’ Forum (EACSOF) kugeza mu 2014.

Yahavuye yerekeza muri Ethiopia mu 2015, gufasha Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu gushyiraho isoko rusange rya Afurika.

Muri uwo muryango, yakomeje kugenda azamurwa mu ntera uko imyaka ishira kugeza abaye Umuyobozi mu Bunyamabaganga bw’Isoko rusange rya Afurika.

Uyu mugabo w’abana babiri, yemeza ko uburere umwana ahabwa n’ababyeyi bushobora kugira ikintu bumufasha mu gutegura ejo hazaza he, kuko na we aribwo bwamufashije.

Ati “Nagize amahirwe yo kuvuka Papa ari umwarimu. Buriya iyo umubyeyi ari umwarimu ahera ku bana be. Njyewe nakuze nzi ko kwiga bifite agaciro kandi nakuze nshaka gutera ikirenge mu cy’umubyeyi.”

Kuri ubu Sebahizi Prudence arangwa n’indangagaciro yo gukunda umurimo, kuko yemera ko izindi zose ziza zishamikiye kuri yo.

Ni umu-sportif wateje imbere umukino wa Handball

Sebahizi Prudence iyo atari mu nshingano z’akazi, ni umukinnyi mwiza wa Handball kuko yayikinnye no mu kipe ya Kaminuza ndetse no mu bihe bitandukanye akaba umuyobozi mu Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda.

Ati “Kera narinzi ko ubuzima bwanjye bwose buzibera muri siporo ariko nari ntaramenya ko imbaraga z’umubiri zidahoraho. Nabaye umu-sportif kuko nakinnye no mu ikipe ya Kaminuza ndetse nabaye no mu buyobozi bwa Siporo.”

Mu 2004-2005 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Handball, mu 2005-2008 aba umuyobozi ushinzwe umutungo naho mu 2008 kugera mu 2010 aba Perezida w’iryo shyirahamwe.

Yavuze ko hejuru ya Handball akina na Volleyball, Football ndetse na Basketball.

Kuri siporo hiyongereyeho gusoma ibitabo ku buryo kuri ubu uwo agira inama wese amubwira kujya anyuzamo agasoma ibitabo by’umwihariko ibifite icyo byigisha ku iterambere ry’umuntu ku giti cye.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko ari inshuti y’abakiri bato ndetse iyo muganira mu byo avuga cyane ni uburyo bwo gufasha urubyiruko gutegura ahazaza no kureba uko rwagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Yemeza ko kurufasha bishobora kuba imbarutso y’ubukungu ari nayo mpamvu kuri we agaragaza ko hari indangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko zirimo kudacika intege.

Sebahizi azobereye mu birebana n'ubukungu kuko abimazemo imyaka itari mike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .