00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkweto, amasakoshi n’imikandara bigiye gutangira gukorerwa mu ruganda ruzubakwa mu Rwanda (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 March 2025 saa 06:49
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko u Rwanda rwamaze kubona umushoramari uzubaka uruganda rutunganya impu ziva ku matungo abagirwa mu Rwanda ndetse agahita atangira gukoramo ibikoresho bitandukanye birimo inkweto, akazakurikizaho amasakoshi n’imikandara.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2023/2024 u Rwanda rwagurishije mu mahanga impu z’inka zipima ibilo 1.763.844, zinjiriza igihugu 2.798.861$, na ho impu z’amatungo magufi zingana n’ibilo 440,961 zinjije 699.715$.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyize imbere gahunda yo gutunganyiriza impu mu Rwanda ku buryo zinakorwamo ibikoresho bikaba ari byo bijyanwa ku isoko mpuzamahanga aho kujyana uruhu umuntu akazasubira kurugura nyuma yo kurutunganya cyangwa akagura icyakozwemo kimuhenze.

Biteganyijwe ko icyanya gitunganya impu kizubakwa i Bugesera, kikazafasha kongera umubare w’amafaranga igihugu cyinjiza, kuko kizajya cyinjiza miliyoni 430$ buri mwaka.

Uruganda rugiye kubakwa ruzajya rutunganya impu runakore inkweto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .