Inkuba yahitanye abantu icyenda mu mezi abiri

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Kuva muri Kanama 2018, abantu icyenda bamaze gupfa bishwe n’inkuba zibasiye ibice bimwe na bimwe by’igihugu.

Imibare ya Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi igaragaza ko kuva muri Kanama abantu icyenda bishwe n’inkuba, abandi 11 bagakomereka.

Ibice by’Uburengerazuba bw’Igihugu n’Amajyepfo nibyo bikunze kwibasirwa n’inkuba. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu 16 bishwe n’inkuba mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyi Minisiteri itangaza ko inzu 120 zangijwe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu na hegitari 14 z’imyaka nazo zirangirika.

Amatungo arindwi nayo yarapfuye, ishuri rimwe ndetse n’imiyoboro ibiri y’amashanyarazi birangirika.

Kuri uyu wa 12 Nzeri 2018 mu Mujyi wa Kigali haguye imvura ikomeye yakangaranyije benshi ndetse inangiza ibintu bitandukanye.

Iyi mvura yagushije ibiti mu bice bitandukanye, bigwira imodoka hafi na Rond Point yo mu Mujyi rwagati.

Midimar itangaza ko yanangije inzu 38 ziri mu Karere ka Gasabo, gusa zimwe ubu zatangiye gusanwa mu gihe itatu ariyo icumbikiwe.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri uku kwezi kwa Nzeri hazagwa imvura izagera ku kigero cyo hejuru y’isanzwe iboneka mu majyepfo, uburengerazuba n’amajyaruguru.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’iki kigo igaragaza ko muri uku kwezi, mu Mujyi wa Kigali hazagwa iri hagati ya mm 25-75, mu Burasirazuba hagwe iri hagati ya mm 10-75 ariko ho ikazaba iri ku kigero cy’isanzwe ihaboneka.

Mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba hazagwa imvura iri hagati ya mm 50 na 150, ikazaba irenze isanzwe ihaboneka, ndetse no mu Majyepfo hazaboneka iri hagati ya mm 25 na 100, nayo izaba iri hejuru y’ihasanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza