00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’amazi atujuje ubuziranenge ’yitirirwa’ Jibu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 June 2022 saa 03:04
Yasuwe :

Hashize igihe abantu bagaragaza ko batanyuzwe n’amazi y’uruganda rwa Jibu. Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagiye bavuga ko aya mazi hari ubwo basangamo impumuro mbi cyangwa indi myanda.

Iki kibazo cyatangiye gututumba mu 2018 kigenda gikura uko bwije n’uko bukeye kugeza ubwo hari abatagikoresha aya mazi kuko bamaze kubona ko atizewe.

Benshi bibaza uko byagenze kugira ngo Jibu yari imaze gushinga imizi ihite itenguha abantu, itangire kubaha amazi adasukuye kandi bari bamaze kuyibona nk’igisubizo.

Ubuyobozi bwa Jibu buvuga ko bukora uko bushoboye ngo bugenere abakiliya babo amazi meza ariko bakibangamiwe n’ababigana bakabasiga icyasha.

Uhagarariye abafite inganda z’amazi ya Jibu mu Rwanda, Uwamahoro Rehema, yavuze ko kimwe mu bituma abantu bagira ibibazo by’amazi ari ikibazo cy’abantu babiyitirira.

Ati “Hari abantu bakora amazi nka twe ariko batize neza isoko ryabo ugasanga badafite amacupa yo kuyashyiramo, bagafata ya macupa yacu akaba ariyo bayashyiramo ugasanga afite ibibazo.”

Yakomeje asaba abakiliya babo gushishoza kugira ngo bamenye neza niba amazi bakoresha ari aya Jibu, basaba inyemezabwishyu aho bayaguriye no kureba ko afite ka gapapuro ko ku mufuniko ka Jibu.

Umuyobozi muri Jibu ushinzwe ibikorwa byo gutunganya amazi mu Rwanda no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Habiyaremye Idriss, yavuze ko bari gukora uburyo bushya bazajya bakoresha abafunga amazi yabo ku buryo nta muntu ushobora kuyigana.

Kuri ubu Jibu imaze gufata inganda enye zakoreshaga amacupa yayo mu gucuruza amazi ndetse n’abandi bantu babikoraga ku giti cyabo. Ubuyobozi bwa Jibu buvuga ko aba bose bagejejwe mu butabera.

Amazi ya Jibu atunganywa ate?

Bitewe n’ibyo abagura amazi ya Jibu bamaze iminsi bagaragaza IGIHE yasuye uruganda rwa Kanombe ya Kabiri, rumwe muri 57 ziri hirya no hino mu gihugu zitunganya aya mazi.

Iyo ugeze muri uru ruganda icya mbere ubona ni isuku iharangwa ukaba watangira kwibaza aho ya myanda igaragara mu mazi yaba ituruka.

Kwinjira mu ruganda ubanza mu cyumba cyo guhinduriramo, aho uhabwa inkweto nshyashya, itaburiya, ingofero, agapfukamunwa n’uturindantoki. Ibi byose kuba ari ukugira ngo hatagira umwanda ukuye hanze winjiza mu ruganda.

Iyo uvuye muri iki cyumba uhita winjira mu kindi bakiriramo amacupa aba avuye hanze mu bakiliya, abasanzwe bakoresha aya mazi murabizi ko ujyana icupa yarangiyemo bakaguha irishya.

Iri ujyanye rishyirwa mu cyumba cyabugenewe rigasuzumwa ko nta kibazo rifite barangiza bakaryoza neza bakoreshe amazi n’indi miti isukura.

Muri iki cyumba niho harimo ikigega bakiriramo amazi batunganya, Jibu ikoresha amazi ya WASAC niyo atunganywa neza akaza guhinduka aya abantu bagura.

Aya mazi ava muri iki kigega akomeza mu matiyo mu kindi cyumba gikurikireyeho ariho hari imashini yagenewe gutunganya amazi neza.

Kwinjira muri iki cyumba babanza kureba ko bimwe baguhaye bituma nta mwanda winjiza ukibyambaye neza, ku muryango hari indobo irimo umuti wa Coralline ubanza gukandagizamo za nkweto wambaye ufite ubushobozi bwo kwica udukoko ibihumbi 10 mu isegonda aha umaramo amasegonda icumi urumva ko winjiramo wera.

Imashini ikurikira niyo itunganya amazi meza ibyitwa ‘Water treatment system’ aha hakurwamo imyanda igaragarira amaso, uburyohe n’impumuro kuko amazi meza ibi byose ntabyo aba afite.

Iyo amazi avuye muri iyi mashini aba asukuye ijana ku ijana ariko umuntu akenera amazi arimo intungamubiri zihagije, ahita ashyirwa mu yindi mashini agashyirwamo Osmosis n’izindi ntungamubiri zifasha umubiri w’umuntu.

Aha amazi aba yarangije gutunganywa ushobora kuyanywa, haba hakurikiyeho igice cyo kuyashyira mu macupa no kuyageza ku bayanywa.

Igikurikiraho ni ugushyira amazi mu macupa no kuyatunganya neza hashyirwaho ibirango bya Jibu agashyirwa ahabugenewe, akagezwa ku bacuruzi na bo bakayageza ku baguzi bayanywa.

Mu kuyapfundikira nibwo bashyiraho akantu gashobora gutuma umenya niba aya mazi ari aya Jibu cyangwa hari abandi bayiyitiriye. Ku mufuniko wo hejuru mbere yo gushyiraho umufuniko nyawo babanzamo akantu k’agapapuro kanditseho Jibu gafataho iyo kavuyeho ntikongera gusubiraho, iyo gasubiyeho hasigaraho kore ubwo uhita umenya ko ari abamamyi bayiyitiriye.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 10 ku munsi bakaba bakora bitewe n’ubushobozi bw’abantu bari muri ako gace.

Jibu yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2012 aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura ndetse ikaba yarabiherewe icyangombwa cy’ubuziranenge na RSB na FDA.

Muri iyi mashini niho amazi akorerwa agahinduka meza ku buryo umuntu ayanywa nta mugireho ingaruka
Iyi mashini niyo iyungururirwamo amazi
Jibu ifata amazi ya WASAC ikayashyira mu bigega niho atunganwa aturutse
Amacupa akiza yogerezwa aha
Iyo amazi yamaze gutunganywa ushobora guhita uyanywa ako kanya
Icupa rirongera rikozwa bwa kabiri hakoreshejwe umuti wa bugenewe
Iyo amazi yamaze gutunganywa n'amacupa yasukuwe bahita bashyiramo amazi
Ibikoresho byose bishyirwa mu muti wa bugenewe kugira ngo wice udukoko turiho
Aha niho amazi ashyirwa hategerejwe abacuruzi baza kuyarangura
Uruganda rwa Kanombe ya Kabiri rufite ubushobozi bwo gukora litiro ibihumbi 10 ku munsi
Habiyaremye yavuze ko bagiye gushyiraho uburyo bwizewe bwo gufunga amazi ya Jibu
Uhagarariye abafite inganda z’amazi ya Jibu mu Rwanda, Uwamahoro Rehema, yavuze ko kimwe mu bituma abantu bagira ibibazo by’amazi mabi ari abantu biyitirira Jibu

Amafoto: Shumbusho Djasir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .