IGIHE yatembereye muri aka gasantere gatuwe cyane, igamije kumenya inkomoko y’izina kahawe n’impamvu kitiriwe Umurwa Mukuru w’u Rwanda.
Ni agasantere gateye imbere muri rusange, kagaragaramo urutoki rwinshi ndetse n’amaduka menshi acuruza ibicuruzwa bitandukanye ndetse hakaba n’utubari ducuruza cyane inzoga y’urwagwa ikomoka ku bitoki biboneka muri ako gace ku bwinshi.
Abaturage b’aka gasantere baganiriye na IGIHE, bavuze ko baterwa ishema n’uko batuye mu gace kitiranwa n’Umurwa Mukuru w’igihugu.
Bavuze ko izina ry’aka gasantere rimaze imyaka irenga 50, rikaba ryarazanywe n’umugabo witwaga Rwabuneza Cyprien wari umwarimu.
Umusaza Bugingo Saidi w’imyaka 73, yavuze ko iri zina ryahawe aka gasantere n’umugabo wari umwarimu ahagana mu 1970, nyuma yo kwitegereza uburyo abari bahatuye bari basobanutse.
Yagize ati “Njye nahageze mu 1973, hari agasantere gato gashyushye cyane, bavugaga ko iryo zina ryahiswe n’umusaza wari umwarimu witwaga Rwabuneza Cyprien. Uwo musaza ngo yahise Kigali agendeye ku kuntu yatahaga akahasanga abasore bambaye neza, ndetse n’utubari twinshi dufite isuku nk’iyi Kigali.”
Mugenzi we, Mukarugwiza Violette w’imyaka 66, na we yamwunganiye agira ati “Hano bahise Kigali mu myaka yo hambere nko mu 1970. Hano wahasangaga abasore basobanutse bari gusangira itabi n’inzoga, noneho bose bakagorobereza hano ku gasantere nyuma yo gusoza imirimo. Ubwo rero hagiye haba agasantere karimo inzu zubakishije ibirere ariko barazubatse gisirimu, uko bahagoroberezaga rero bambaye neza, byaje kugera igihe bahita i Kigali rifata gutyo.”
Kantarama Console ufite imyaka 56 we yagize ati “Njye nageze hano mu myaka ya za 1980. Muri aka gasantere rero hasaga nk’aho hateye imbere mu gihe ahandi hose habaga hari urutoki rwinshi n’ibihuru. Muri uko kwerekana iterambere riruta ahandi, ni bwo bahise Kigali.”
Yakomeje avuga ko n’ubu iterambere rikihagaragara, kandi abahatuye benshi bubahiriza gahunda za leta zigamije kubateza imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nkunzurwanda John, yabwiye IGIHE ko aka gasantere kazwiho kugira abaturage bazi gukora.
Yagize ati “Ubona ko hari abantu b’abakozi cyane, kuko nk’iyo urebye inzu nshya zihazamuka, ukareba amakamyo ajyanayo amafumbire yo gufumbira intoki zabo, ukanareba ubucuruzi buhakorerwa muri rusange, ubona ko hari ubuzima.”
Yakomeje avuga ko leta iri guteganya gukora umuhanda ugana muri aka gace hifashishijwe VUP, kugira ngo worohereze abaturage bajya kuhagurira ibitoki ndetse n’ubuhahirane hagati y’aka gace n’utundi tuhaturiye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!