Umuhanda Nyamagabe - Nyamasheke-Rusizi uca mu ishyamba rya Nyungwe wafunguwe nyuma y’amasaha wafunzwe n’inkangu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Mata 2020 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Nyamagabe - Nyamasheke-Rusizi unyura mu ishyamba rya Nyungwe wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uko inkangu yari yawufunze.

Iyo nkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yari yanyujije kuri Twitter, yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye inkangu yaguye ahitwa Pindura mu ishyamba rya Nyungwe; umuhanda Nyamagabe - Nyamasheke-Rusizi ukaba utakiri nyabagendwa.”

Polisi yari yasabye abifuza kujya muri ibyo bice bakoresha umuhanda Muhanga- Karongi mu gihe imirimo yo gutunganya uwo muhanda wangiritse irimo gukorwa.

Ahagana ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Polisi yongeye gutangaza ko uwo muhanda wabaye nyabagendwa nyuma y’ibikorwa byo kuwusibura.

Umuhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe ukunze gukoreshwa cyane n’abashaka kugana mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, ugakundirwa ahanini ko ukoze neza kurusha unyura i Karongi.

Umuhanda wasibuwe wongera kuba nyabagendwa
Inkangu yatewe n'imvura yaraye iguye yafunze umuhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .