Inkangu yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mata 2020 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye yateje inkangu yaguye ahitwa i Nyange, bityo umuhanda Muhanga – Ngororero-Karongi ukaba atari nyabagendwa.

Abifuza kujya muri ibyo bice bakoresha umuhanda Muhanga- Huye- Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi na Rutsiro-Rubavu-Kigali.

Polisi yakomeje igira iti “Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa”.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko hagati ya tariki 21-30 Mata 2020, hateganyijwe ko imvura iziyongera mu gihugu ugereranyije n’iminsi yabanje.

Meteo Rwanda ivuga ko hashingiwe ku bipimo bigaragaza kwiyongera kw’imvura mu gice cya gatatu cya Mata 2020, abahinzi bashishikarizwa gukomeza gukora imirimo y’ubuhinzi ndetse basukura imiyoboro y’amazi, aho babona ikwiye bakayica kugira ngo amazi abone inzira atagira imyaka yangiza, bagisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye.

Hateganyijwe ko ubuhehere bw’ubutaka buzakomeza kwiyongera mu gice cya gatatu cya Mata bitewe n’uko imvura izakomeza kugwa muri iyi minsi.

Abaturage kandi basabwa kurushaho kwitwararika, kuko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri byemejwe ko yahitanye abantu 12, yangiza n’imyaka myinshi.

Iyi nkangu yaguye i Nyange mu Karere ka Ngororero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .