00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inka zirenga ibihumbi 452 zimaze gutangwa binyuze muri gahunda ya Girinka

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 June 2024 saa 07:14
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Solange Uwituze, aherutse gutangaza ko kuva mu 2006 ubwo hatangizwaga gahunda ya Girinka, kugeza tariki ya 31 Werurwe 2024, abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka 452,451 z’umukamo z’ubwoko butandukanye.

Muri izi nka ntabwo habariwemo izakomotse ku zatanzwe muri iyi gahunda.

Ni imibare yagarutseho tariki ya 30 Gicurasi 2024, ubwo hamurikwaga umushinga uzashorwamo hafi miliyoni 700 Frw, azifashishwa mu guhangana n’ibibazo by’ubworozi bw’inka by’umwihariko iby’impfizi nke mu Rwanda n’umukamo ukiri hasi.

Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubworozi bw’inka bwari bwarahungabanye dore ko bwahereye ku nka 172,000 nazo ziganjemo iza gakondo. Mu 2000 izi nka zari zimaze kwiyongera zigera ku 755,123.

Muri Kamena 2023, mu Rwanda hari inka 1,644,692 habariwemo n’izatanzwe muri gahunda ya Girinka.

Nshimiyimana Jean Bosco wororera mu karere ka Gicumbi,ni umwe mu bahawe inka mu 2005 binyuze muri gahunda ya Girinka. Ubu afite inka esheshatu zirimo enye za ‘Friesian’ n’izindi ebyiri za ‘Jersey’. Eshatu muri zo zirakamwa, zikamuha litiro 45 ku munsi.

Yavuze ko kuva icyo gihe ubworozi bw’inka bwamuhinduriye ubuzima, ubu akaba abayeho neza, impinduka akesha iyi gahunda yashyiriweho Abanyarwanda.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda [RAB], igaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 habonekaga umukamo ungana na toni 7,206 ku mwaka.

Mu mwaka wa 2005 mbere gato y’uko gahunda ya Girinka itangira gushyirwa mu bikorwa, umukamo ku mwaka wari toni 142,511 uza kugera kuri toni 1,061,301 mu 2023, nyuma y’imyaka 17 iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.

Ibi bivuze ko umukamo wikubye inshuro zirenga zirindwi ugereranyije n’uwabonekaga mu 2005 mbere y’uko gahunda ya Girinka itangizwa.

Ingamba za Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi [MINAGRI] zigaragaza ko mu rwego rwo guhaza isoko ryo mu gihugu no kongera ibyoherezwa mu mahanga, hagati ya 2024-2029 umukamo w’amata ugomba kwiyongera ku rugero rwa 75%.

Hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi 452 binyuze muri gahunda ya Girinka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .