00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inka zibarizwa mu Rwanda ziyongereyeho 8,6% mu 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Mutarama 2023 saa 04:23
Yasuwe :

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri gahunda zigamije kuzamura ubuhinzi n’ubworozi zatumye umubare w’inka wiyongeraho 8,6% mu mwaka wa 2021/2022.

Ubworozi bugira uruhare mu kuzamura umutungo mbumbe w’igihugu biturutse kuri politiki yashyizweho yo kongera umusaruro ubukomokaho binyuze mu kuzamura umubare w’amatungo avuguruye hamwe no kuyagaburira neza.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ubworozi bwagiye butanga umusaruro mwiza kuva mu myaka ishize ndetse buzakomeza kwitabwaho muri gahunda ya kane igamije impinduramatwara mu buhinzi n’ubworozi (PSTA4).

Mu bworozi bw’inka hashyizwe imbaraga mu gutuma umukamo wiyongera mu gihe ku matungo magufi nk’inkoko hakenewe inyama kubera ko bitarushya kuyagaburira.

Ubworozi bw’amatungo magufi kandi bugira uruhare mu kwinjiriza imiryango amafaranga no kuvugurura imirire yayo.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu mwaka wa 2021/2022, umubare w’inka wiyongereyeho 8,6% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020/2021.

Ku rundi ruhande ariko umubare w’amatungo magufi wagabanutseho 27,4% ku ihene na 29% ku ntama mu gihe umubare w’ingurube wiyongereyeho 4% naho uw’inkwavu n’inkoko wiyongeraho 1%.

Ubwiyongere bw’inka n’ingurube bwatewe n’imbaraga letay’u Rwanda yashyize mu kuzamura imiryango ikennye hamwe n’izindi gahunda zagizwemo uruhare n’imiryango itegamiye kuri leta na sosiyete sivile mu gufasha abatishoboye.

Muri urwo rwego inka 20.800, ingurube 12254, ihene 17631, intama 153, inkwavu 4663 n’inkoko 142.843 byahawe imiryango ikennye mu 2021/2022.

Iyi raporo igaragaza ko kugeza mu 2021 mu Rwanda habarizwaga inka zirenga miliyoni 1,5; ihene zirenga miliyoni 2,3; intama zirenga ibihumbi 500; ingurube miliyoni 1,4 n’inkoko zirenga miliyoni eshanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .