00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inka 25 zafatiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, ba nyirazo bacibwa amande akarishye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 September 2022 saa 10:49
Yasuwe :

Mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo, hongeye gufatirwamo inka 25 z’abaturage babiri bari bagiye kuragiramo kandi bitemewe, bongera gusabwa kwirinda kukiragiramo kuko gikomye.

Izi nka zafatiwemo mu mpera z’icyumweru gishize bazishoyemo kugira ngo zirishemo ubwatsi, ni mu gihe ubuyobozi bumaze imyaka myinshi bwihanangiriza abaturage ko kuragira inka muri iki kigo ari amakosa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko inka 25 zafatiwemo ari iz’abaturage babiri kuri ubu bakaba basabwe kwishyura amande akakaye batabishobora zigatezwa cyamunara.

Yagize ati “Ni inka zafatiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, nyuma yo kuzifata rero turakurikiza umwanzuro w’Inama Njyanama ari wo wo guca amande ba nyirazo. Kuri ubu twaranabandikiye nibatabikora tuzaziteza cyamunara.”

Ubusanzwe Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yemeje ko inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro nyirazo azajya acibwa amande angana n’ibihumbi 200 Frw kuri buri nka imwe, yarangiza akanayipakirira akarere kakamuherekeza akajya kuyigurisha mu mabagiro i Kigali.

Iyo umuturage atishyuye amande inka ze zitezwa cyamunara hakavamo ibihumbi 200 Frw kuri buri nka ayasigaye agahabwa umworozi. Ni ibihano byashyizweho hagamijwe guca umuco mubi w’abaturage bakundaga kuragira muri iki kigo.

Meya Gasana yasabye abaturage kuzibukira kuragira muri iki kigo kuko ngo cyagenewe ibikorwa bya gisirikare byonyine, bakororera mu biraro inka nke babasha kwitaho.

Ati “Abaturage nibamenye ko Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro gikomye twarabibabwiye barabizi, nta wemerewe gukorerayo ibindi bikorwa uretse ibya gisirikare. Turabasaba kumvira amabwiriza bahawe bororere mu nzuri zabo, ufite nto yororere mu biraro birinde kuzisohora.”

Yavuze ko benshi mu borozi usanga bafite inka nyinshi ziruta ubutaka bwabo ari na yo mpamvu bazishora mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, bakumva ko ariho habafasha kubona ubwatsi bwinshi.

Yibukije abaturage ko imyanzuro y’Inama Njyanama ari itegeko kuko iba yashyizweho kugira ngo yubahirizwe ngo uzashaka kuyahinyuza azajya ahura n’ibibazo.

Kuri ubu hari hashize amezi atatu hadafatwa inka z’abaturage bagiye kuragira mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro. Ubuyobozi buvuga ko akenshi iyo abaturage bagiye kuragira muri iki kigo inka zabo zihakura indwara y’uburenge rimwe na rimwe bakaba banayikwirakwiza mu yandi matungo.

Mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro hongeye gufatirwamo inka 25 z’abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .