00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingorane zo kwigira mu buhunzi, urukundo rw’igihugu n’uko yiyeguriye iby’amazi- Nyirishema wa RWB yavuze

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste, Utuje Cedric
Kuya 26 March 2025 saa 07:37
Yasuwe :

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), Nyirishema Richard, yatangaje ko igihe yigaga amashuri abanza n’igice kimwe cy’ayisumbuye mu gihugu ababyeyi be bari barahungiyemo bitari byoroshye kuko amanota abanyamahanga basabwaga gutsindiraho yari menshi ugereranyije n’ay’abenegihugu.

Ababyeyi ba Nyirishema bahungiye mu Burundi mu 1973, ari na ho yavukiye, ahiga amashuri abanza n’igice kimwe cy’ayisumbuye, imyaka ibiri irangiza ayisumbuye ayiga muri Lycée de Kigali.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yavuze ko nubwo yakuriye mu buhungiro, ababyeyi be bamufashije kwiga mu buryo butavunanye cyane ariko abari impunzi n’abanyamahanga mu ishuri batafatwaga kimwe n’abenegihugu.

Ati “Wasangaga bagusaba nk’umunyamahanga gutsindira ku manota menshi kurushaho. Ushobora kubifata nk’ikibazo ariko twebwe kubera ko bagufatiraga ku manota menshi warakoraga cyane kurushaho ugasanga akenshi uranatsinda bitanakuvunnye cyane ariko kubera ko wahawe ahantu ho kugera harenze n’abasanzwe, izo mbaraga ushyizemo zigatuma ukora ukanatsinda.”

Yahamije ko ibi bikorwa byo kubasumbanya n’abenegihugu byabateraga umuhate wo gukora cyane.

Ati “Cyari ikintu cyo kudafatwa kimwe ariko kuri twebwe byari nko kudutera imbaraga kuko twari tuzi ko n’ubundi atari mu gihugu cyacu.”

Umunyeshuri w’umunyamahanga yasabwaga gutsindira ku manota arenzeho 10% ugereranyije n’ayo abenegihugu batsindiyeho.

Ni mu gihe ibihumbi birenga 40 by’abanyeshuri b’impunzi biga mu mashuri yo mu Rwanda bigana na bagenzi babo baturiye inkambi cyangwa mu mijyi babamo kandi bagafatirwa ku manota amwe hatarebwe inkomoko y’umuntu.

Yumva yagirira abandi akamaro…

Nyirishema yavuze ko kuva mu bwana yakundaga gukora ibintu byagirira akamaro abandi, ku buryo yabanje kumva azakora ibyerekeye gushushanya ariko nyuma yerekeza mu kubyaza umusaruro amazi kuko yasanze ari mu bibura ubuzima bugahagarara.

Ati “Ibyo natekerezaga byose byari bijyanye no guteza imbere abantu, korohereza uburyo abantu babayeho bakabaho neza kurushaho, ari byo byanjyanye mu bijyanye n’imyubakire. Bwa mbere natekerezaga gukora imbata z’inyubako kuko nari nzi gushushanya cyane ariko uko iminsi yagiye igenda, by’umwihariko ngeze muri kaminuza ni bwo hajemo ikintu cyo gukwirakwiza amazi kuko nabonaga amazi ari ikintu umuntu umuntu akenera.”

Yakomeje avuga ko “Rimwe na rimwe mu gihugu nko mu Rwanda amazi umuntu aba abona tuyafata nk’ay’Imana ariko iyo ugiye kureba mu cyaro ukuntu abantu babayeho nabi kubera kutagira ayo mazi yaba ayo kunywa cyangwa se kuhira imyaka yabo ubona ko ari icyuho gihari kandi gikeneye igisubizo kirambye.”

Muri gahunda zimaze igihe gito zikorwa harimo amabwiriza agenga ababyaza umusaruro umutungo kamere w’amazi, asaba buri wese kubanza gusaba uruhushya kugira ngo akoreshe amazi y’imigezi, ibiyaga, kubyaza umusaruro isoko cyangwa gukwirakwiza amazi.

Nyirishema ati “Ngeze muri kaminuza ni bwo nagize icyo kintu cyo kugira amatsiko ngo ni gute icyo kibazo kijyanye n’umutungo kamere w’amazi wakoreshwa neza kurushaho.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWB yavuze ko yishimira kubona u Rwanda rwa none rutanga amahirwe kuri bose

Igihe cyo kutagira igihugu cyamwubatsemo kugikorera

Nyirishema yavuze ko amateka y’ubuzima bw’ubuhunzi no kubaho utagira igihugu yayavomyemo gukunda igihugu no kugikorera ku buryo mu nshingano zose akora aba yumva ko bigenewe n’abandi benshi.

Ati “Iyo wagize igihe cyo kuba udafite igihugu ni bwo wumva akamaro ko gukorera igihugu, kuko uko icyo ukoze cyose kigirira akamaro abantu benshi, iyo utonze umurongo ugiye ku kazi uba uzi neza ko atari wowe gusa bifasha ahubwo bifasha abantu benshi, uko ugira akazi kenshi, uko ugira inshingano nyinshi, uko ugira icyo ukora, ni ko bigira ingaruka nziza ku bantu benshi, icyo rero kiri mu bintu binshimisha.”

Uyu mugabo avuga ko kuva yagera mu Rwanda ari mu mashuri yisumbuye ubwo impunzi zari zarahejejwe hanze y’igihugu zatahaga kugeza n’ubu yishimira ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza, igihugu gifite icyerekezo gishaka kugeraho “kitwigisha gukora cyane kuko mu nshingano zose, umurongo ubuyobozi bw’igihugu bwatanze ugira ingaruka kuri buri muntu wese uburyo akora ako kazi.”

Ati “Kumenya gukora akazi nishimira ko nabyigiye mu Rwanda, ni ubuyobozi bw’igihugu bubimfashamo, ariko ni igihugu cy’amahoro kandi kikwereka ko ibintu byose bishoboka.”

Urubyiruko rureke kwirara…

Nyirishema yavuze ko hari igihe abantu bose batavukiye mu gihugu gifite amahoro, cyangwa ngo gitange amahirwe y’iterambere, asaba urubyiruko kuyabyaza umusaruro.

Ati “Urubyiruko inama nabagira ni uko babyaza umusaruro amahirwe bafite, kuko hari igihe abantu bose batavukiye ahantu hameze gutya, kuba ufite amahoro, kuba ufite umurongo, kuba igihugu kirimo kirashaka kugera ku iterambere, urubyiruko ni uko badakwiye kwirara bakwiye gufatira kuri aya mahirwe bakayabyaza umusaruro umunsi ku wundi. Ntuvuge ngo nzabikora ejo, ntubishyire umwaka utaha buri munsi ukavuga uti ndashaka gukora iki, nakora iki kirenze ibyo nakoze ejo hashize?”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .