Imibare y’Umuryango w’Abibumbye, Ishami ry’Ubuzima (WHO), igaragaza ko 28% by’impanuka zikomeye zo mu muhanda zigirwamo uruhare n’abagenda kuri moto, akaba ari imibare ishobora kugera kuri 75% mu bihugu bimwe na bimwe. Ni yo mpamvu ubu bukangurambaga bwo kugeza ingofero zujuje ubuziranenge kuri benshi kandi zihendutse bushyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Kuri sitasiyo ya TotaleErnergies ku Gisozi mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ni ho habereye igikorwa cyo gukomeza gushyikiriza abamotari izo ngofero. Hatanzwe ingofero z’abamotari 200 zikaba zarahawe abamotari 100, buri wese agahabwa ingofero ebyiri, igikorwa cyakozwe na Total Energies Marketing Rwanda (TEMR).
Mu cyiciro cya mbere cy’ubu bukangurambaga bwiswe #Tuwurinde, (Helmet 4 life) Umuryango TotalEnergies (TotalEnergies Foundation) wiyemeje gutanga ingofero ibihumbi 100 mu bihugu 42 byo mu migabane itatu, harimo ibyo muri Afurika, Aziya na Amerika.
Gutanga izi ngofero biri mu ntego z’Umuryango w’Abibumbye zo guteza imbere umutekano wo mu muhanda n’ubukangurambaga bwo kugeza hose ingofero zirinda umutwe kandi zihendutse.
Mbere yo gushyikiriza izi ngofero abamotari, babanje kwibutswa ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda, gukurikiza amategeko, kugira ibikoresho by’ubwirinzi, kubibutsa gusuzumisha ibinyabiziga byabo kenshi ndetse n’uko umuntu yatandukana n’amakosa yo mu muhanda.
Iki gikorwa kizakomereza mu makoperative abamotari babarizwamo mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali. Umujyi wa Kigali, MININFRA, Polisi y’u Rwanda na RURA bakaba bashishikariza abamotari gukoresha izo ngofero zujuje ubuziranenge mu rwego rwo kwirinda ubwabo ndetse no kurinda abagenzi batwara.





























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!